Kugenera umwana nibura iminota 15 akagusomera, byamwungura ubwenge

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, avuga ko ababyeyi bagiye bagenera abana babo nibura iminota 15 yo kubafasha kwitoza gusoma, byatuma biyungura ubwenge.

Ababyeyi barasabwa kuzajya baha abana babo umwanya wo gusoma igihe bageze mu rugo
Ababyeyi barasabwa kuzajya baha abana babo umwanya wo gusoma igihe bageze mu rugo

Ubu butumwa yanabugejeje ku babyeyi bitabiriye gutangiza ubukangurambaga bwitwa “Mumpe urubuga nsome!”, tariki 5 Gashyantare 2020. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi gufasha abana babo gukunda gusoma, no kubaha umwanya wo gusoma ibitabo batahanye, babikuye ku ishuri.

Yagize ati “Tujye duha umwana nibura iminota 15 avuye ku ishuri, tumusabe gusoma inkuru mu dutabo ku ishuri babatiza, kandi inkuru asomye tuyimusobanurire kuko hari igihe abisoma atabyumva.”

Yunzemo ati “N’ababyeyi bajye baza basome. Tudasomye ya Nyirantare cyangwa ya Muriture, ahubwo dusoma ibitabo.”

Ababyeyi basabwe kuzajya baha abana umwanya wo gusoma ibitabo batizwa ku ishuri
Ababyeyi basabwe kuzajya baha abana umwanya wo gusoma ibitabo batizwa ku ishuri

Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Muhire Cassien watangije ubu bukangurambaga mu Karere ka Huye, yavuze ko kugira ngo ababyeyi babashe gufasha abana mu myigire yabo no kumenya gusoma, bisaba kubaha umwanya, kandi ko bawushatse batawubura.

Yitanzeho urugero rw’ukuntu yabaga muri Uganda agafasha abana mu myigire yabo, aho aziye mu Rwanda agatangira kwigisha muri kaminuza, hanyuma akajya atahana ibitabo byo gusoma kugira ngo abashe kwigisha neza, bityo ntiyongera kubonera abana umwanya.

Icyakora ngo umwana we wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yaramukebuye.

Ati “Yansabye iminota itanu yo kuvugana na we, arambaza ati hagati y’iki gikapu natwe, ukunda iki? Naramubwiye nti ntuzongera kukibona. Kuva icyo gihe, hari muri 2002, sindongera gutahana akazi mu rugo.”

Ababyeyi bari bitabiriye ubu bukangurambaga batashye biyemeje gufasha abana babo kugira ngo bakunde gusoma. Claire Vuguziga ati “Najya ava kwiga nzajya mubaza uko ku ishuri byagenze, muhe n’umwanya wo gusoma.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yashishikarije n'ababyeyi gusoma ibitabo
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yashishikarije n’ababyeyi gusoma ibitabo

Ubukangurambaga “Mumpe urubuga nsome!” buzamara umwaka wose. Buzajyanirana no gutoza abana kwandika inkuru mu Kinyarwanda, bizanyuzwa mu marushanwa.

Mu Karere ka Huye, Minisiteri y’Uburezi imaze kuhatanga ibitabo ibihumbi 35 byo gusoma. Hamaze gutangwa kandi n’ibitabo bisaga ibihumbi 37 by’inkuru, by’umushinga “Soma Umenye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki ni igikorwa kiza cyane gutoza abana gusoma.Birababaje kubona abanyarwanda badakunda gusoma.Bitandukanye nuko abazungu bakunda gusoma cyane.
Byatumye batera imbere.Bill Gates yateye imbere,akora Microsoft kubera gukunda gusoma.Ntabwo wajijuka udakunda gusoma.Ikibabaje cyane nuko abantu benshi badakunda gusoma igitabo cyiza kurusha ibindiImana yaduhaye kitwa bibiliya.Nicyo cyonyine kitwereka inzira izaduhesha ubuzima bw’iteka muli paradizo,turamutse twumviye inama n’amahame dusanga muli icyo gitabo.Biba byiza iyo ushatse umuntu uzi bibiliya mukayigana kandi ku buntu.Umushatse wamubona kandi yajya agusanga iwawe.

karekezi yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka