Kugaburira abana ku ishuri ngo ni uburyo bwo gucengeza “Ndi Umunyarwanda” mu bana

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 (12-YBE) ngo uretse kurinda abana isari, gusangirira hamwe bigira uruhare kandi mu kubatoza gukundana no kubana neza bigereranwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bantu bakuru.

Iyi gahunda yo kugaburira abana itaramara umwaka itangiye yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo aho gutekera no kufatira ifunguro rya saa sita, hamwe n’imyumvire mike y’ababyeyi bamwe bavuga ko abana babo biga hafi y’ishuri akaba atari ngombwa gufata ifunguro ku ishuri.

Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi, Janvier Gasana, ashimangira ko kugaburira abana ku ishuri bifasha abana gusabana no kubana neza, akaba ari uburyo bwo gutoza abana indangagaciro za Ndi Umunyarwanda bakazakura ari Abanyarwanda bazima.

Agira ati: “Nibamara n’ikindi gihe basangira bike bibi cyangwa byiza, urukundo, ubumwe no kuzuzanya birushaho kuba byiza none se tuzahore kuri series za “Ndi Umunyarwanda” kubera iki tutatekereza tubitangirira hasi muri forme ya Ndi Munyarwanda ariko yo ku rwego rw’abana gusangira ibyo kurya no kunywa ni simple (biroroshye), njye mbibona nka Ndi Umunyarwanda kugeza ubwo bazangana n’uko tungana nta kibazo gihari”.

Kubera ko gahunda yo kurira ku ishuri yatunguranye, ahenshi abana barira mu mashuri kubera nta nzu z'uburiro zihari.
Kubera ko gahunda yo kurira ku ishuri yatunguranye, ahenshi abana barira mu mashuri kubera nta nzu z’uburiro zihari.

Mu Majyaruguru, gahunda yo kugaburira abana iragenda buhoro uretse mu Karere ka Rulindo yitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 80%, utundi turere abana bafata ifunguro ku ishuri babarirwa ku mitwe y’intoki, nk’Akarere ka Musanze kera cyane kari ku gipimo cya 29%.

Ibi ngo bishobora ko bifitanye isano no kuba itarateguwe neza; nk’uko Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi abigarukaho. Ati: “Iyi gahunda turemera ko yaje ititeguwe, ibigo bimwe bititeguye ariko turemera ko ikenewe”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, avuga ko abayobozi b’amashuri n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gufatanya mu kuyisobanurira ababyeyi kugira ngo abana bose bagarirwe ku ishuri.

Ngo byaba ari agahomamunwa kuba abana bamwe barya abandi barebera, ibi bifite ingaruka ku myigire yabo no ku mubano hagati yabo mu ishuri.

Rwamukwaya asaba abayobozi b'amashuri kutirukana abana kubera amafaranga yo kugaburirwa.
Rwamukwaya asaba abayobozi b’amashuri kutirukana abana kubera amafaranga yo kugaburirwa.

Minisitiri Rwamukwaya avuga kandi ko Leta itanga ibikoresho n’amafaranga, yubaka amashuri ndetse ikanahemba abarimu kugira ngo abana bose babone uburezi.

Aburira abayobozi b’amashuri birukana abana kubera kutishyura amafaranga yo kugaburirwa, ngo bica amategeko kandi ibyo atari ikiguzi ku burezi.

“Rero iyi gahunda ntikwiye gufatwa nk’umutwaro, nk’ikiguzi ku burezi ahubwo ikwiye kumvikana neza kugira ngo ize yunganira bwa burenganzira umwana afite bwo kwiga,” nk’uko Rwamukwaya yakomeje abishimangira.

Leta yizeza ko ifite gahunda yo kubaka ibikoni n’amazu y’uburiro, ikindi iri kwiga uko yakunganira ababyeyi muri iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gahunda yo kugaburira abanyeshuli ni nziza cyane kandi uko iminsi igenda niko leta izakomeza kuyinonosora

patrick yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

mbega sujet nziza , iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ahubwo mbona aha igihe kuhashingira imizi , abana bagasangira akabisi n’agahiye maze ubumwe bukarushaho kwimikwa

rwamukwaya yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka