Ku myaka 85 arangije amashuri yagenewe abakuze

Valeria Kanakuze yahoraga yicuza icyatumye atarakandagiye mu ishuri kugira ngo asohoze inzozi yakuranye zo kuba umuganga cyangwa umwarimu.

Valeria Kanakuze ahagaze mu ishuri bigiramo
Valeria Kanakuze ahagaze mu ishuri bigiramo

Ku myaka 85, umuryango we hafi ya wose warashize. Ubu atunzwe n’inkunga y’ingoboka ya 7.000Frw Guverinoma igenera abatifashije, ubundi agafashwa n’abagiraneza n’incuti baturanye mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Mu mezi arindwi ashize, abakorerabushake b’uburezi bakorana n’umuryango Global Civic Sharing (GCS) Rwanda baramwegereye bamusaba kwiga amasomo y’ibanze y’ubumenyi kugira ngo bimukure mu bwigunge yabagamo.

Agira ati “Nahoraga mu bwigunge, kamwe mu maguru yanjye yaravunitse kandi n’abana banjye ntacyo babimfashaho. Ubwo abakorerabushake bazaga bambwiye ko nakoresha umwanya muto mu ishuri nkahakura ubumenyi.”

Kanakuze ugendera ku kabando, yamanukaga imisozi akazamuka indi akurikiye kwiga gusoma no kwandika kugira ngo azapfe atari injiji.

Tariki 20 Ukuboza 2017, Kanakuze yari umwe mu basheshe akanguhe 400 bo mu Karere ka Kamonyi bahawe impamyabushobozi, bituma aba uwa mbere mu muryango we wahawe icyemezo cyo kuba yarakandagiye mu ishuri.

Ati “Sigeze njya mu biyobyabwenge cyangwa ibisindisha. Nashakaga kwiga kugira ngo nanjye nzigishe abato. Iyi mpamyabushobozi ishobora kuba idahanitse ariko izampindurira ubuzima.”

Josephine Nyiransengimana yizeye kutazasubira amakosa yakoze kubera ubujiji
Josephine Nyiransengimana yizeye kutazasubira amakosa yakoze kubera ubujiji

Josephine Nyiransengimana w’imyaka 64 nawe ari mu bakuye icyizere muri aya masomo agenerwa abakuze, nyuma y’uko yigeze guhuguzwa ubutaka bungana na metero 40 kubera ubujiji.

Mu myaka 10 ishize hari abambuzi bo mu Murenge Nyarubaka bamusabye gusinya impapuro zo kubukodesha mu gihe cy’imyaka umunani ariko yaje gusanga ahubwo yarasinyiye kuba abugurishije ku bihumbi 28Frw.

Ati “Umugabo wanjye n’abana banjye bapfuye nkiri muto, nari nkeneye amafaranga yo kubaho. Ubwo bambwiraga ngo nsinye nta kintu na kimwe nashoboraga gusoma kubera ubujiji.”

Nyuma y’imyaka umunani ubuyobozi bwamukuye mu butaka bumusigira metero kare 25, nyuma yo gutsindwa urubanza mu nzego z’ibanze kubera gusinya kuri izo mpapuro.

Ati “Ibyambayeho ntibizongera kumbaho ukundi. Nize isomo kandi kujya mu ishuri byamfashije kumenya gusoma no kubara. Ndashaka gutangira ubucuruzi kugira ngo ngaruze ibyo natakaje, kugira ndere abana banjye.”

abasoje amasomo bahabwa radiyo zo kumviraho amakuru, amabase n’impamyabushobozi. Ibyo bikazabafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi no kurushaho kugira isuku.

Abakuru 400 barangije amasomo y'ibanze abafasha kuva mu bujiji
Abakuru 400 barangije amasomo y’ibanze abafasha kuva mu bujiji

Umwaka utaha Nyiransengimana na Kanakuze bashobora gushyirwa ku cyiciro kisubmuyeho, kimaze gukwigisha abatarakandagiye mu ishuri bagera ku 1185 guhera mu 2015.

Abanyeshuri bakize ni abari hagati y’imyaka 15 na 85 batagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri.

Mu byo bigishwa harimo gusoma no kwandika byisumbuyeho, bagahabwa ubumenyi ku buzima n’imirire mu gihe cy’amezi arindwi, nk’uko bitangazwa na Seunghoon Woo uyobora uyu mushinga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Etienne Mugambira avuga ko abenshi mu bahabwa aya masomo biganjemo abagore bazahabwa akazi kugira ngo bakurikirane amakimbirane aba mu miryango ari nayo aviramo abana guta amashuri.

Mu mushyikirano wa 15, hafashwe ingamba zo guhangana n’ibibazo bituma abana bata amashuri. Muri uyu mushyikirano hanasabwe ko hashyirwa ingufu mu kwigisha Ikinyarwanda kugira ngo kidakomeza kwangirika.

Josephine Nyiransengimana yizeye kutazasubira amakosa yakoze kubera ubujiji
Josephine Nyiransengimana yizeye kutazasubira amakosa yakoze kubera ubujiji
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka