Ku myaka 74 yasoje amasomo yo gusoma no kwandika
Yankurije Collette yicuza ubuzima bwose yabayeho atazi gusoma no kwandika, akavuga ko iyo aza kuba yarize ubuzima bwe butari kuba bwaramukomereye nk’uko byagenze.

Yankurije ufite imyaka 74 ari mu basoje amasomo yo gusoma no kwandika, yagenewe abakuze. Benshi mu bayasoje bahuriza ku kuba babayeho ubuzima bubi, bakemeza ko kutamenya gusoma na byo byabigizemo uruhare.
Abo bagore bo mu Karere ka Muhanga, basoje ayo masomo kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018.
By’umwihariko Yankurije avuga ko yacikishirije amashuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, asigara mu rugo afasha nyina imirimo yo mu rugo.
Nyuma yaje gushakana n’umugabo w’umushoferi ariko baza gutana kuko yamutaye amuziza ko atize, yishakira undi mugore wize.
Yankurije avuga ko ari aho yatangiye kugirira ubuzima bubi kuko umugabo we yamutanye abana akajya kwishakira undi mugore we wize.
Agira ati “Umugabo wanjye amaze kunta byangizeho ingaruka kuko iyo mba njijutse icyo gihe nari gukora ibindi binteza imbere nkaba nanacuruza, ariko sinabishoboye. Ubu se simbayeho njyenyine byitwa ko mfite umugabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko kuba abaturage hafi ibigumbi basoje amasomo, bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’akarere, kuko banigishijwe gucunga imishinga iciriritse no gukoresha inguzanyo ntoya.
Ati “Uburezi ni urufunguzo rw’iterambere ry’umuturage kandi gusoma no kwandika ni bimwe by’ibanze bituma umuntu afunguka mu mutwe agakora ibikorwa by’iterambere nk’uko abamaze kwiga babitangamo ubuhamya.”
Umuryango mpuzamahanga Care International wateye inkunga umushinga wo kwigisha abakuze ugaragaza ko ubusanzwe wita ku iterambere ry’abaturage binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya yitwa “Intambwe”.
Uvuga ko bitari gushoboka igihe hari hakiri inzitizi zo kutamenya kubara, gusoma no kwandika kuri bamwe mu bagize ayo matsinda.
Umuyobozi w’uwo muryango Norway, Gry Larsen avuga ko bahise bafata umwanzuro wo kubanza kwigisha abakuze kugira ngo bagire umubenyi burambye buzabafasha gucunga imishinga yabo.
Ati “Twatunguwe no gusanga hari abagenerwa bikorwa bacu batazi gusoma, kwandika no kubara,bituma dushaka undi mushinga wo kubanza kubibigisha”.

Abakuze basoje icyiciro cy’amasomo yo kwiga gusoma,kwandika no kubara ni 9.532 kuri 10.133 bari biyandikishije muri iki cyiciro.
Umushinga wose umaze kwigisha abakuze 58.680 mu Ntara y’Amajyepfo kuri ibihumbi 90 umushinga wose uzigisha mu gihe cy’imyaka icyenda.
Ohereza igitekerezo
|
ni Byiza n’abandi barebereho rwose tujijuke twese