KIST irasaba ubufasha bwo kubaka icumbi ry’abakobwa

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) burakangurira Abanyarwanda kuritera inkunga yo kubaka icumbi ry’abana b’abakobwa biga muri icyo kigo.

Abakobwa biga muri KIST bahura n’imbogamizi zo gucumbika mu mazu mabi, yaba ayo bakodesha cyangwa aya bene wabo ugasanga bamwe muri bo bibaviramo kutigira igihe kubera ingendo ndende, gutwara amada kubera ababacumbikira b’abahemu; nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi mukuru wa KIST, Dr. Mujawamariya Jean D’Arc.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 28/03/2012, umuyobozi wa KIST yagize ati “Turasaba Abanyarwanda bose duhereye ku banyeshuri bize muri KIST hamwe n’ibigo by’igenga n’ibya Leta kudushyigikira muri iki gikorwa cyo guha umwana w’umukobwa imyigire myiza bityo na bo bakazabasha guteza u Rwanda imbere”.

Iri cumbi KIST iteganya kubaka rizacumbikira abakobwa bagera kuri 600; rizuzura ritwaye amafaranga miliyari imwe na miliyoni 700.
Abakozi n’abarimu bo muri KIST ni bamwe mu biyemeje gutanga inkunga kuri iki gikorwa aho buri mukozi wa KIST azajya atanga 4% by’umushahara we. Bose hamwe bazatanga miliyoni 60.

Abahanzi nabo bemeye inkunga yabo yo gukora indirimbo ishishikariza abantu gutanga inkunga
Abahanzi nabo bemeye inkunga yabo yo gukora indirimbo ishishikariza abantu gutanga inkunga

Abahanzi n’abahanzikazi b’abanyarwanda nka Kitoko, King James, Masamba, Tom Close, Miss Shanel, Miss Jojo, Man Martin, Tonzi, Nyamitali, Clementine nabo biyemeje gutera inkunga iki gikorwa aho bahimbye indirimbo igamije gukangurira abantu gutera iki gikorwa inkunga.

Banki ya Kigali (BK), ORINFOR, SSFR, PSF na UN Women ni bimwe mu bigo byatangiye gutera inkunga icyo gikorwa, kandi n’undi washaka gutanga inkunga ye yayinyuza kuri konti block yicyo gikorwa iri muri BK kuri nimero 00040-0371478-01.

Nyuma yo kubona kimwe cya kabiri cy’amafaranga akenewe imirimo yo kubaka izatangira kandi buri muntu watanze inkunga azashimirwa ku mugaragaro.
Imirimo yo kubaka izakorwa n’abanyeshuri n’abarimu ba aba inginiyeri ba KIST.

Ubu KIST ifite amacumbi y’abanyeshuri (abahungu n’abakobwa) batagera kuri 300 (Dusaid Hostel), aho ubu bagerageje kuvugurura irindi cumbi riri hafi ya KIST 4 rito naryo ryakiriye abakobwa 100 gusa.

KIST yatangiye mu mwaka wa 1997 aho Leta y’ubumwe n’ubwiyunge yari ikuye ikigo cya gisirikare (Camp Kigali). Ryatangiranye abanyeshuri 209 mu mwaka 1997 ariko ubu KIST igizwe n’abanyeshuri 2662, mu ribo 722 ni abakobwa.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko n,iki cyiza mukorera Abo bakozi banyu kugira ngo bagire uwo mutima mwiza wo kuyatanga. Ese murakata k,uhuhe mushahara ???? muhere ku bindi bigo nka KHI,UNR,N,ibindi ukuntu Abakozi bari motives ngo murakata ku mushahara nawo utariho,mwakata icyo :n,GITUGU MUKORESHA kubera ntitwigeze tubyemera.

Cyubahiro Gislain. yanditse ku itariki ya: 29-03-2012  →  Musubize

Ariko kuki muba mushaka kubeshya abantu? Abakozi n’abalimu twabihakanye kumugaragaro ko nta rwf yacu muzapfa gukura kumushahara wacu none murabeshya abantu gusa? Mureke guteka imitwe mwitwaje twe.

Kabano Claude yanditse ku itariki ya: 29-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka