Kirehe: Bashimiye ibigo by’amashuri byabaye indashyikirwa
Mu mwiherero w’uburezi w’iminsi ibiri, wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri bose ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, bafashe umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho, abitwaye neza barabihemberwa, barebera hamwe n’ingamba zatuma barushaho gukora neza, hanabaho gusinyana imihigo n’Umuyobozi w’Akarere.

Akarere ka Kirehe mu mwaka ushize w’amashuri wa 2024/2025 kaje ku isonga mu Rwanda mu mitsindishirize, harimo ibyiciro bibiri kabayemo aka mbere (mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange) hamwe n’ikindi cyiciro Akarere kaje ku mwanya wa Kabiri (mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye).
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno ,yashimiye abitabiriye uyu mwiherero, asaba abawitabiriye ko ukwiye kuba umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba zituma bagera ku ntego biyemeje, bazirikana ko ubufatanye ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi. Yavuze ko umwiherero ukwiye kuba utanga umusaruro, bityo abawitabiriye bakabona umwanya wo gukosora ibitagenda neza no kwigiranaho kuko gutsinda kwiza biva ku bufatanye.

Umuyobozi w’Akarere asoza umwiherero w’iminsi minsi ibiri, yavuze ko umwiherero yizeye ko wabafashije, kandi ko hari ibyo bagiye guhindura ‘Yagize ati “tumaze igihe tubitegura kandi kandi kuva twawutegura ikigero cyo gutsinda cyagiye kizamuka tubifashijwemo no gusinyana imihigo. Ubu icyo bishimira ni uko ibikorwa bikorwa byabafashije kugera ku ntsinzi ishimishije. Kuba harabayeho gutsinda mu gihugu hose ni uko abantu benshi babigize ibyabo kandi n’uruhare rwabo ruragaragara. Hagomba kubaho kwisuzuma ku bo bitagenze neza ariko mugira ingamba, ababaye aba mbere namwe ntimukwiye kwirara ahubwo mukwiye kongera imbaraga.”
“Ubu turishimye ariko nanone tugomba kugira ishyaka ry’uko n’umwaka ushize byagenda neza. Hagomba kubaho gukorana n’inzego zitandukanye ku buryo twese dukorera hamwe tugasigasira ibyo twagezeho.”

Yongeyeho ati “Ikirenze kuri ibyo bayobozi, turabasaba ko mukwiye kurangwa n’isuku, ibyo twakora byose hatari isuku ntacyo byatugezaho. Isuku ku ishuri igomba kuba ihame, ibibazo dusanga mu mashuri aho mu bikoni harimo umwanda, mu bwiherero ndetse n’abanyeshuri, tugomba kubikurikirana by’umwihariko. Kugira ngo umuntu agire isuku ntacyo bisaba uretse kubyiyemeza kandi ukabikora. Uyu mwiherero ntacyo wamara bitagaragariye mu gutsinda.”












Inkuru bijyanye:
Kirehe: Abayobozi b’amashuri basabwe guhozaho mu gutsindisha neza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|