Kirehe: Abanyeshuri bitwara neza mu mitsindire bahawe inkweto
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabagera giherereye mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe bahawe inkweto mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye mu mitsindire yabo.
Iki gikorwa cyabaye tariki 26/09/2012 cyakozwe n’akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango inshuti mu buzima (Partners in health) bakaba barahaye inkweto zo mu bwoko bwa pantufure abana bahiga mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye neza mu mitsindire yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, avuga ko gutanga ikweto kuri iri shuri ari uburyo bwo kubashimira uburyo bitwaye mu mitsindire yabo. Ngo nubwo iki ikigo kitameze neza kurusha ibindi ariko ko kiza ku myanya wa mbere mu karere.

Guhemba abana biga kuri iryo shuri bituma biga bashyizeho umwete; nk’uko byemezwa na Mungwakunzwe Jean Baptiste, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kabagera. Bari barabaye aba mbere mu karere mu gutsindisha neza, bikaba bituma abanyeshuri bahiga barushaho gukora neza bafatanije n’abarimu babo.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe akomeza avuga ko ubu bagiye gushaka uburyo bazashimira abarezi ku buryo bitwaye neza mu mitsindire y’abana bashinzwe kurera.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Kabagera cyashinzwe mu mwaka w’2009 ubu kigwaho n’abanyeshuri 1513. Umwaka ushize cyaje ku mwanya wa 76 mu bigo byatsindishije abana benshi ku rwego rw’igihugu.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|