Kayonza: Minisitiri w’urubyiruko arasaba ko ikibazo cy’ubujiji cyavaho burundu

Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, arashishikariza abaturage bo mu karere ka Kayonza guca ubujiji burundu maze bagasigara barwana n’ikibazo cyo kubona akazi. Nsengimana avuga ko ubujiji mu baturage ari imbogamizi ikomeye y’iterambere.

Uyu mu minisitiri unafite mu nshingano ze gukurikiranira hafi akarere ka Kayonza, avuga ko nibura buri muturage muri aka karere akwiye kuba azi gusoma no kwandika kugira ngo byorohe kumusobanurira gahunda zamuteza imbere.

Minisitiri yanasabye ko urubyiruko by’umwihariko na rwo rukwiye kugira imihigo y’ibyo ruteganya kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere, kugira ngo aho ubushobozi bubaye buke, inzego za Leta zibishinzwe zibashe kubona aho zihera zibagenera ubufasha kuko ari cyo zibereyeho.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko ngo hari abantu ibihumbi icumi bigishijwe gusoma no kwandika mu gihe cy’amezi atatu.

Uretse kuba abatazi gusoma no kwandika bigishwa gusoma no kwandika binyuze mu buyobozi bw’akarere, Minisitiri w’urubyiruko yavuze ko kuva umwaka utaha wa 2012, akarere ka Kayonza gashobora kujya kifashisha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu, bakagira uruhare mu kwigisha abatazi gusoma no kwandika.

Minisitiri w’urubyiruko avuga ko mu gihe ikibazo cy’ubujiji cyaba kivuyeho, abaturage ba Kayonza bahabwa amahugurwa mu byiciro bitandukanye hagendewe ku bumenyi bwa buri wese kugira ngo bigishwe uburyo bwo kwihangira imirimo.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka