Kayonza:barasabwa kutagira umwana usiba ishuri muri 2012

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Mutesi Anita, arasaba abaturage bo muri aka karere guhiga umuhigo w’uko mu mwaka wa 2012 abana bose bagomba kuba bajya mu ishuri kandi buri gihe.

Uyu muyobozi w’akarere wungirije asabye yababyeyi kugira uyu muhigo nyuma yuko ibarura ryakozwe mu minsi ishize muri aka karere ryerekanye ko abana bagera ku 1400 baravuye mu ishuri.

Mutesi avuga ko uyu muhigo utagomba kuba uw’ababyeyi gusa, ahubwo ko n’abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu bakwiye kuwugiramo uruhare. Avuga ko abayobozi b’imidugudu bakwiye kujya bagenzura ko nta mwana wo muri aka karere wavanywe mu ishuri, yaba ahari umubyeyi we akamusubizamo, mu gihe atamusubije mu ishuri agashyikirizwa inzego zigomba kumuhana.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’ababyeyi kuko rimwe na rimwe baba intandaro yo kuva mu ishuri kw’abana.

Umukozi wa FAWE Rwanda mu karere ka Kayonza, Niyitegeka Roger, avuga ko mu bushakashatsi bakoreye mu mirenge ine, Nyamirama, Ruramira, Rwinkwavu na Rukara yo mu karere ka Kayonza basanze hari ababyeyi bagira uruhare mu kuvana abana mu ishuri. Abo bana akenshi baba bagiye gufasha ababyeyi mu mirimo itandukanye nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku batuye mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, abandi bakajyanwa gucuruza.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka