Karongi: Umwarimu umaze imyaka 38 yigisha yahawe inka y’ishimwe

Mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, ubuyobozi bwahaye umwarimu inyana y’ikibamba nk’ishimwe kubera imyaka 38 amaze yigisha mu mashuli abanza.

Igikorwa cyo kugeza ishimwe kuri uwo mwarimu cyabereye mu muhango wo kumurika ibikorwa by’utugari twa Rugabano tariki 12/07/2012.

Umuyobozi w’umurenge wa Rugabano, Niyihaba Thomas, yagize ati: “Mu myaka 38, ngira ngo uwavuga ko abantu bakomeye yigishije bamunyuze imbere ni ntagereranywa kandi namwe mukomereze aho ngaho. Ni yo mpamvu nawe twamugeneye inyana y’ikibamba izajya imukamirwa”.

Uwo mwarimu witwa Sehire Philippe avuga ko kuva yatangira kwigisha mu 1974, mu banyeshuli yigishije bose, abarenze 350 batsinze ibizamini bya Leta bajya mu mashuli yisumbuye.

Mwarimu Sehire Philippe ashyikirizwa ishimwe n'umuyobozi w'akarere ka Karongi, Kayumba Bernard.
Mwarimu Sehire Philippe ashyikirizwa ishimwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard.

Usibye inyana y’ikibamba yahawe nk’ishimwe, umuyobozi w’akarere ka Karongi yanamushyikirije impamyabushobozi, aboneraho no kumushima muri aya magambo:

“Yatangiye kwigisha gitifu wanyu ataravuka. None nawe ni umugabo arabayobora. Ibi rero bigaragaza ko umwuga wose iyo ukozwe neza kandi ugakorwa n’inyangamugayo utanga umugisha. Muzehe rero iriya nka izagukamirwe ntuzasaze nabi kuko warereye igihugu”.

Undi mwarimu wahembwe muri uwo muhango ni uwitwa Theogene Nzeyiki wahawe ishimwe ryo kugira umubare munini w’abana batsinze ibizamini bya Leta umwaka ushize.

Nawe yahawe ishimwe ry’inyana y’umusengo, anahabwa impamyabushobozi yashyikirijwe n’uwari uhagarariye World Vision nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi w’akarere ka Karongi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka