Karongi bahuguwe ku Nteganyanyigisho nshya
Abafite aho bahuriye n’uburezi mu Karere ka Karongi bahuguwe ku nteganyanyigisho nshya izifashishwa kuva umwaka utaha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Aya mahugurwa yari amaze iminsi itatu yasojwe yari agamije gusobanurira abafite aho bahuriye n’uburezi muri Karongi ku bijyanye n’integanyanyigisho igomba gukoreshwa kuva umwaka utaha, aho igomba gufasha mu gutuma abana barangiza amashuri bafite ubushobozi bubafasha kwirwanaho ku isoko ry’umurimo.

Ngwije Jean Nepomuscene ushinzwe iterambere rya mwalimu mu kigo cy’igihugu Gishinzwe uburezi, REB aricyo cyateguye avuga ko integanyanyigisho yari isanzweho yari ishingiye ku bumenyi gusa bikaba imbogamizi iyo umwan arangije ageze hanze.
Ati:”Twari dusanzwe dufite integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi gusa, ubu rerp twarahinduye dutegura integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi, ubushobozi ndetse n’ubukesha. Umwana uzajya arangiza kwiga, azaba ari wa mwana ufite ubumenyi, umwana ufite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa bwa buemnyi yahawe ndetse ufite indangagaciro z’ubunyarwanda.”

Mukashema Drocella umwe mu bahuguwe asanga iyi nteganyanyigisho izafasha atari ku banyeshuri gusa ndetse izanafasha no ku barezi.
Ati:” Ni uburyo bwiza, wasangaga umwarimu asakuza cyane, aha ubu umwana azakora cyane ahabwe umwanya wo gushyira mu bikorw aibyo aba yize, ku buryo arangiza abasha guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Ibi abihurizaho na Bikorimana Jean Baptiste, umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’amasomero. Ati:” Urebye iyi nteganyanyigisho iratanga ubushobozi ku mwana urangije ishuri bwo guhuza ibyo yize n’ibyo asanze hanze, ariko kandi irorohereza abarezi mu gutanga ubumenyi ku banyeshuri.”
Abahuguwe basabwe kuzageza kuri bagenzi babo ubu buryo bushya kugira ngo bose umwaka utaha gahunda bazabe bayumva kimwe.
Ndayisaba Ernest
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mudutumikire baturwaneho rwose