Kamonyi: Ibigo by’amashuri byima abanyeshuri ibitabo byo gusoma babashinja kubifata nabi

Kubera ko abirabura bazwiho umuco wo kudasoma, hari uwabavugiyeho ko iyo ushaka kugira icyo ubahisha ucyandika.

Amashuri ya Gatizo na GS Saint Domique Rugarika muri Kamonyi, ni amwe mu yagaragayemo kugira ibitabo mu bubiko bidahabwa abana
Amashuri ya Gatizo na GS Saint Domique Rugarika muri Kamonyi, ni amwe mu yagaragayemo kugira ibitabo mu bubiko bidahabwa abana

Uyu muco wo kudasoma ukaba warakukiye muri benshi cyane cyane abato, kuburyo usanga badasobanukiwe agaciro ko gusoma mu buzima bwa buri munsi.

Uyu muco kandi wanakukiye mu bayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri hano mu Rwanda, usanga bagira amasomero ku bigo ndetse bakagira n’ibitabo bihagije, ariko ugasanga batemerera abanyeshuri babo kubisoma.

Ibi bigashimangirwa n’inyigo yakozwe n’Umuryango witwa "Save the Children" mu mwaka wa 2016, ivuga ko abana bangana na 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.

Abahanga bemeza ko ubumenyi umuntu ahabwa na mwarimu bwunganirwa cyane n’ubwo umunyeshuri yishakira mu bitabo, kugira ngo abashe gucengerwa neza n’ibyo yiga, ndetse abe yabishyira mu bikorwa.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi mu bukangurambaga bwo kunoza ireme ry’uburezi irimo gukorera mu gihugu hose, yahagurukiye gukangurira abayobozi b’ibigo kurushaho kwegereza abanyeshuri ibitabo banabakangurira gusoma, kugira ngo barusheho kwiyongera ubumenyi.

Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo mu Murenge wa Gacurabwenge ndetse na GS Saint Dominic muri Rugarika mu karere ka Kamonyi, ni hamwe mu hagaragaye ikibazo cyo kudatanga ibitabo ku banyeshuri.

Nyuma yo gusura ibyo bigo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry’uburezi muri MINEDUC, Rose Baguma yagize ati "Impungenge dufite ni uko abana badasoma ibitabo, n’abarimu bakaba batabibaha ngo babisomere mu ishuri byibura".

Abakozi ba MINEDUC n'ibigo biyishamikiyeho batangiye gusura andi mashuri 600, muri gahunda y'ubukangurambaga ku bijyanye n'ireme ry'uburezi
Abakozi ba MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho batangiye gusura andi mashuri 600, muri gahunda y’ubukangurambaga ku bijyanye n’ireme ry’uburezi

Abanyeshuri batunga intoki abarimu mu kutabashakira ibitabo, abarimu bagatunga intoki abanyeshuri babashinga kubifata nabi.

Bamwe mu bana biga mu mashuri ya Gatizo na Rugarika, bavuga ko abarimu banga kubashakira ibitabo bavuga ko nta mwanya bafite, abandi bakavuga ko nabo ubwabo batagira umuhate wo kwishakira ibitabo.

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yagize ati"Mwarimu atubwira ko yabuze umwanya, ariko natwe nta mpamvu twakubwira yo kutajya gutira ibitabo".

Umwe mu barimu waganiriye na Kigali Today avuga ko badashobora gutinyuka gutanga ibitabo byose, kuko ngo banga ko abana babijyana ntibazongere kubigarura.

Agira ati "Wabitanga inshuro imwe wajya kubigaruza hakaza kimwe cya kabiri cyabyo, wabitanga ubwa kabiri hakagaruka nka 1/3 cyabyo".

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri GS Saint Dominic Rugarika, Philbert Turabayo akomeza ashimangira ko impamvu badatiza ibitabo abana ari uku ngo babica bakabifunikisha amakaye.

Ibi ariko si ko Ministeri y’Uburezi ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi babibona, bakaba baburira abayobozi b’amashuri batarimo gukosora ibyo bagiriwemo inama bitaba ibyo bakazabihanirwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca avuga ko bazafatanya n’ibigo gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu gucunga neza ibitabo abana baba batahanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye mbona hashyirwaho abantu babicunga byu mwihariko doreko mwarimu aba afite inci ngano nyinci ariko hakabaho nubukangura mbaga kubana nababyeyi bagashyiraho umukozi ushinzwe library

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Njye mbona hashyirwaho abantu babicunga byu mwihariko doreko mwarimu aba afite inci ngano nyinci ariko hakabaho nubukangura mbaga kubana nababyeyi bagashyiraho umukozi ushinzwe library

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Njye mbona hashyirwaho abantu babicunga byu mwihariko doreko mwarimu aba afite inci ngano nyinci ariko hakabaho nubukangura mbaga kubana nababyeyi bagashyiraho umukozi ushinzwe library

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka