Kamonyi: Abanyeshuri bigomeka ku mategeko y’ikigo ubuyobozi bugaterera iyo

Amabwiriza ya Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) asaba buri kigo gifite amasambu kuyabyaza umusaruro gikoresheje abacyigamo, ariko ngo haracyagaragara ibigo bitayakurikiza kuko bitinya abanyeshuri.

Ibigo ngo ntibitinyuka gukoresha abanyeshuri imirimo hamwe na hamwe ngo bakoresha abaturiye ikigo
Ibigo ngo ntibitinyuka gukoresha abanyeshuri imirimo hamwe na hamwe ngo bakoresha abaturiye ikigo

Bamwe mu bayobozi bavuga ko batinya gukoresha abanyeshuri babo, ngo kuko biyita abo muri viziyo(vision) badashobora kwikoza isuka, bigatuma ibigo bihaha imboga byagakwiye kuba bihinga.

MINEDUC yamagana ibigo bihabwa amafaranga bikayakoresha uko byayahawe, aho kuyabyaza umusaruro kugira ngo abashe guhaza abanyeshuri bose.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, aganira na Kigali today yagize ati:"Turasaba Itangazamakuru kwamagana bene abo bayobozi".

Ati:"Birababaje kubona ibyo bigo bihabwa amafaranga bikayahahisha, byakabaye bitoza abana guhinga imboga mu masambu bifite kugira ngo bikoreshe ayo mikoro make biyabyaza umusaruro uhagije".

Ministeri y’uburezi ivuga ko itanga amafaranga arenga miliyoni mirongo itanu buri munsi yo kugaburirira abana ku mashuri, aho buri mwana agenerwa 56frw yunganira umusanzu utangwa n’ababyeyi.

 Hari ibigo byamashuri bihahira abana kugera ku mboga, nyamara byagakwiye kuzihinga ku butaka bwabyo bikoresheje abanyeshuri
Hari ibigo byamashuri bihahira abana kugera ku mboga, nyamara byagakwiye kuzihinga ku butaka bwabyo bikoresheje abanyeshuri

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, avuga ko badahinga ubutaka bungana na hegitare ebyiri bafite, bitewe n’uko batinya guhingutsa iryo jambo ku ’banyeshuri bo muri iyi vision’.

Yagize ati:"Ibyo ntabyo dushobora kubabwira rwose, twahisemo guhaha kuko abana b’iki gihe uramubwira ukamera nk’ukoze amahano".

Ibyo kwanga guhinga bitewe n’uko ngo bitajyanye n’igihe birashimangirwa n’umwana wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Saint Athanase Bunyonga mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi.

Agira ati:"Ibyo guhinga ntabwo wabikoza urubyiruko rwo muri viziyo kuko ruvuga ko ari ukwitaba amaguru".

N’ubwo uyu mwana avuga atya, intumwa za Ministeri y’Uburezi zirimo gukora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi hirya no hino mu gihugu zasanze hari amashuri atagaburira abana kubera kubura amikoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka