Kamonyi: Abanyeshuri baha ruswa abarimu kugira ngo babigishe neza

MINEDUC yatahuye abarezi n’abayobozi b’amashuri bahabwa ruswa n’ababyeyi, kugira ngo babigishirize abana neza bigatuma birengagiza abana batagira amikoro.

Aba banyeshuri ngo kugira ngo bige neza bibasaba gutanga ruswa kugira ngo bitabweho
Aba banyeshuri ngo kugira ngo bige neza bibasaba gutanga ruswa kugira ngo bitabweho

Ibi ngo bigaragazwa n’uko hari abanyeshuri bagaragaye ko bigana mu ishuri rimwe, ariko ugasanga bamwe bazi ubwenge cyane, abandi ugasanga nta kintu biyiziye.

Ibi byavumbuwe n’ Itsinda ry’abakozi b’iyi Minisiteri rikorera ubukangurambaga bujyanye n’ireme ry’uburezi mu karere ka Kamonyi, ryasanze ku bigo bimwe na bimwe hari aho abarimu basaba abana amafaranga kugira ngo bagaruke kwiga.

Ubusanzwe abana biga mu mashuri abanza basimburana n’abandi, aho bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba bitewe n’ubwinshi ndetse n’ubucucike mu mashuri.

MINEDUC kandi yavumbuye ko hari abarezi babanza gusaba abana amafaranga kugira ngo babigishirize kuri za mudasobwa zatanzwe mu mashuri.

Ibi nabyo ngo bituma mudasobwa zatanzwe kugira ngo abana bazigireho ku buntu, atari ko bikorwa bitewe n’icyo kiguzi abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri basaba.

Umwana wiga kuri rimwe mu mashuri yo murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi agira ati ”Buri wagatandatu no ku cyumweru buri mwana atanga amafaranga 200frw”.

Mugenzi we nawe yakomeje ashimangira ko mudasobwa batazigiraho ku buntu, ahubwo ngo hari n’abana basabwa amafaranga 500Frw.

Umukozi ushinzwe ibipimo mu kigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro(WDA), Habimana Theodore uri mu bakora ubukangurambaga bwa MINEDUC, yamaganye iyi myifatire y’abarimu.

Habimana agira ati ”Ibi byo gusaba amafaranga abanyeshuri kugira ngo bige kabiri cyangwa bigire kuri mudasobwa ntabwo byemewe, Polisi igomba gukora iperereza”.

Abagize itsinda rigenzura ibijyanye n'ireme ry'Uburezi mu Karere ka Kamonyi
Abagize itsinda rigenzura ibijyanye n’ireme ry’Uburezi mu Karere ka Kamonyi

Umwarimu wigisha mudasobwa ndetse n’Umuyobozi w’ikigo cyakemanzwe na MINEDUC, bombi bemeye ko hari aho aya makosa yakozwe mu rwego rwo gusaba ababyeyi agahimbazamusyi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi nawe avuga ko hari urujijo aterwa n’uko hari abana biga hamwe ariko bamwe bakaba abahanga bikabije kurusha abandi.

Yagize ati ”Turimo kubikorera inyigo kuko uhura n’umwana wiga mu wa mbere ushobora kugusomera igitabo akakirangiza, ukagira ngo bose ni ko bameze”.

Minisiteri y’uburezi ikomeza ivuga ko ibigo bizanasabwa gusobanura uburyo bikoresha amafaranga yunganira atangwa n’ababyeyi, kugira ngo abana bagaburirirwe ku ishuri ku manywa.

Hari aho amatsinda akora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi yasanze ibigo bigaburira abana bamwe abandi bikabaheza, bitewe n’uko ababyeyi babo badatanga umusanzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubuhanga nari nsanzwe nzi kuri Kamuzinzi wanditse iyi nkuru nibajije aho bwagiye.Gusa naje kwibuka ko hari abanyamakuru bari determiné bazagendana n’abagenzuzi kugeza barangije.Uwashaka ruswa yarezwe abarimu yayishakira kuri uyu munyamakuru kuko agomba kuba yaranditse iyi nkuru kugira ngo ashimwe n’abo bagenzuzi bahorana!Kamuzi uribuka muri journalism ibyo bita presomption d’innocence?Ko abarimu wabahamije ruswa uri urukiko?Aka kanya se urabyibagiwe!Umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba ari umwere.Gusa niba ka GITI gatubutse uge ubivuga uko bitari wunguke!

Minani yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

Ntugakabye kuko ibi ni itiku urimo gukurura. Niba hari icyo upfa n’ubuyobozi bw’ishuri cg abarimu ntabwo ukwiye kubihimuraho uhimba ibinyoma nk’ibi bitagira epfo na ruguru. Uri mubi pe

Kanyoni yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

reta ibongerere umushahara urebe ko barya ruswa,mugihe cyose umushahara wu mukoresha utamuhagije akora uko ashoboye kugirango abone igitunga umuryango we.imishara iri mu gihugu abakozi bareta bahembwa niya kera cyane ubwo ifaranga ryari rigifite agaciro,ugereranyije icyo gihe nubu ntacyo frw bahembwa ashobora kubamarira.reta igomba kwichara hasi ikiga icyo kibazo.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Uravuga ukuri mwarimu yararenganye ku mihemberwe. Gusa simpamya ko iyo ruswa itangwa koko. Ahubwo wenda bamwe bigisha twa cours supplementaires ku bana babashije kwishyura

Umusimyi yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

iyaba mwageraga kukigo cya Rukara protests kuwa gatandatu umwana Ni 100 kompiuta kuzayiha umwana Ni igihumbi 1000 birababaje

umuntu yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka