Kaminuza zikomeje amarushanwa yo kunoza ibarurishamibare ryoroheye abaturage

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) buri mwaka gitegura amarushanwa agenewe abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda hagamijwe ubushakashatsi mu rwego rwo kurushaho kunoza no kuvumbura uburyo bushya bw’ibarurishamibare bunogeye abaturage.

INES-Ruhengeri ni ishuri rikuru ry'ubumenyi ngiro ryitwaye neza mu marushanwa
INES-Ruhengeri ni ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro ryitwaye neza mu marushanwa

Amarushanwa yateguwe mu mpera z’umwaka wa 2018 yari agamije kwerekana imibare itangazwa na NISR, hagamijwe kuyigaragaza mu buryo bw’amashusho (infographic) mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage kumenya uko igihugu gihagaze mu iterambere.

Ayo marushanwa yitabiriwe na Kaminuza n’amashuri makuru 12 aho abanyeshuri 115 bahurijwe mu ma kipe 30 hatsinda ane muri yo.

Abanyeshuri bane biga muri INES-Ruhengeri, batsinze ayo marushanwa bari mu byishimo, nyuma yo guhamagarwa mu matsinda abiri ya mbere yabaye indashyikirwa, aho bemeza ko hari byinshi bayungukiyemo.

Murebwayire Arnica wiga mu mwaka wa Kabiri muri INES ari ku isonga mu batsinze amarushanwa ya NISR
Murebwayire Arnica wiga mu mwaka wa Kabiri muri INES ari ku isonga mu batsinze amarushanwa ya NISR

Murebwayire Arnica wiga mu mwaka wa kabiri muri INES Ruhengeri ari ku isonga mu batsinze. Yagize ati “Ni amarushanwa meza, yadufashije gutekereza cyane tuvumbura uburyo bushya mu ibarurishamibare hifashishijwe amashusho ku buryo umuturage wese nubwo yaba atazi kwandika yareba ayo mashusho akamenya icyo avuga mu mibereho y’igihugu cye.”

Murebwayire avuga ko hari byinshi yungukiye muri ayo marushanwa harimo ubumenyi n’ibihembo.

Ati “Byamfashije gutinyuka, siniyumvishaga ko natsinda nk’umuntu wari abyitabiriye bwa mbere. Byose ni ukwigirira icyizere, ni ibintu birimo amafaranga. Nk’ubu nahawe amafaranga agera ku bihumbi 190 y’u Rwanda n’itike y’ibihumbi 50 na Computer ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda″.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa
Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa

Nkuko Murebwayire akomeza abivuga, ngo amasomo anyuranye bahabwa mu ishuri ryabo n’ikinyabupfura batozwa ni ryo banga bagendeyeho ryo gutsinda ayo marushanwa. Ibyo bihembo ngo bibahaye imbaraga zizatuma barushaho kuzamura urwego rw’ubushakashatsi muri gahunda y’ibarurishamibare.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri avuga ko gahunda INES yihaye ari ugutoza abanyeshuri gukora bakiga bafite intego zo guhanga imirimo, akavuga ko ari ryo banga ry’imyitwarire myiza mu marushanwa anyuranye ikomeje kuranga abanyeshuri bo muri INES.

Ati″Ibanga ni uburyo dutoza abana gukora, nk’uko twabyiyemeje tugitangira. INES ni igisubizo ku bibazo by’igihugu birebana n’umurimo n’iterambere, ni yo mpamvu abana banyura aha bagaragaza ko bashoboye kandi banarezwe. Kuba iri shuri ari iry’ubumenyi ngiro byorohera abana bacu kumva vuba ibibazo no kubibonera igisubizo, ni yo mpamvu amakipe abiri ya mbere muri 30 yahatanye, ari ay’abanyeshuri bacu, ibyo biduhesha ishema″.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Padiri Hagenimana yasabye abanyeshuri muri INES gukomeza kwigirira icyizere, bakora cyane kandi barushaho guharanira kuba aba mbere bashakira hamwe uburyo bateza igihugu imbere, binyuze mu bushakashatsi.

Amashami hafi ya yose ya Kaminuza y’u Rwanda yitabiriye ayo marushanwa yiyongereyeho za IPRCs eshatu na za Kaminuza n’amashuri makuru 11. Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ni ryo ryaje ku isonga nyuma y’uko abanyeshuri baryo bane bafashe imyanya ya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka