Kaminuza z’i Burayi n’iz’u Rwanda zatangije ubufatanye mu kwigisha
Kaminuza za bimwe mu bihugu by’i Burayi zatangije ubufatanye na zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho abarimu n’abanyeshuri bazajya basurana bakigana ibijyanye no kongera ibiribwa ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Abarimu baturutse muri Kaminuza ya Parma mu Butaliyani, abo muri Reinische Fachhoschschule (RFH) mu Budage ndetse na Kaminuza ya Liege mu Bubuligi barimo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (IPRC) i Musanze, muri Kaminuza y’ikoranabuhanga y’i Byumba(UTAB) ndetse no muri INES Rugengeri.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, avuga ko abarimu baturutse i Burayi bagiye gufasha abanyeshuri bo mu Rwanda kunguka ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, mu bijyanye n’imirire ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Ambasaderi Bellomo agira ati “Ubwiza bw’uyu mushinga w’ubufatanye ni uko hazabaho kugenderana no kungurana ubumenyi, ariko noneho hazabaho kuvugurura imyigishirize ikajya ku rwego mpuzamahanga.
Ntabwo byashoboka ko za kaminuza muri iyi minsi ziba nyamwigendaho, zigomba gufungurira amarembo umugabane wose ndetse n’isi yose muri rusange.
Ubu tuvugira aha, hari amasomo yatangiye gutangwa mu Rwanda bikozwe n’abahagariye izi kaminuza z’i Burayi zamaze kohereza abagera kuri 15”.
Umuhuzabikorwa w’umushinga ‘EnRHEd’ w’ubufatanye bwa kaminuza z’i Burayi n’izo mu Rwanda, Prof. Valentino Roberto, avuga ko abanyeshuri ba kaminuza zo mu Rwanda bagiye guhuzwa n’ibigo by’abikorera kugira ngo bamenye ibikenewe ku masoko y’umurimo.
Prof. Valentino agira ati “Hazabaho guhuza ibigo by’amashuri n’iby’abikorera, tugamije ko ubumenyi bw’abanyeshuri biga muri za kaminuza z’u Rwanda buhuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda”.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Dr. Emile Bienvenu, avuga ko gahunda yari isanzweho yo gusurana kw’abanyeshuri b’i Burayi n’abo muri Afurika (ERASMUS) igiye no gukorwa hagati ya kaminuza zo mu Rwanda ubwazo.
Ati “Ubumenyi buba buri muri kaminuza runaka bushobora kwaguka dukoranye na kaminuza yindi, yaba iyo mu Rwanda cyangwa iyo hanze i Burayi”.
Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi uvuga ko watanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 900, azajya afasha abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza zo mu Rwanda n’iz’i Burayi mu ngendo zigamije gusurana no kungurana ubumenyi.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo, avuga ko hazashyirwaho uburyo abanyeshuri bajya i Burayi cyangwa abajya gusurana hagati ya za kaminuza zo mu Rwanda, bagomba kujya babihatanira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|