Kaminuza y’u Rwanda igiye gukemura itinda rya Buruse

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yiyemeje ko igiye guhagurukira ikibazo cy’itinda ry’amafaranga agenerwa abanyeshuri buri kwezi yo kubafasha, ku buryo bitazongera kujya birenza ibyumweru bitatu atarabageraho igiye yarekuwe na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Ibi ibitangaje nyuma y’uko abanyeshuri batandukanye biga muri kaminuza y’u Rwanda bakomeje kwinubira uburyo batayabonera igihe bikagira ingaruka ku masomo yabo.

Prudence Rubingisa, umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri UR, atangaza ko inzira nyinshi amafaranga acamo kugira ngo agere ku banyeshuri; kuva ku Kigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), akanyura muri MINECOFIN akabona kugera kuri Kaminuza nayo ikayashyira ku makonti y’abanyeshuri biri muri bimwe mu bituma atinda kubageraho.

Atangaza ko izo nzira zose ahenshi baba badafite ubushobozi bwo kubitegeka guha amafaranga y’abanyeshuri uburenganzira bwo kwihutishwa kugira ngo abagereho hakiri kare. Gusa yemeje ko bamaze kuvugana n’amwe mu mabanki abanyeshuri babitsamo kujya babyihutisha.

Agira ati “Byagaragaye ko hagiye habamo gutinda ariko ubu aho mvugira aha izishyuwe zose abanyeshuri bose barazibonye, by’umwihariko mu Ishuri ry’Uburezi (yahoze ari KIE) byaratinze. Ingamba twafashe rero kugira ngo bitazongera ni uko amafaranga yageze ku makonti ya Kaminuza y’u Rwanda atamara iminsi itatu atarishyurwa n’abagizemo ugutinda turabiseguraho ariko twagerageje kubafasha kugira ngo bajye bayihutisha”.

Zimwe mu mpamvu zo gutinda kandi harimo kuba hari bamwe mu banyeshuri batinda kwiyandikisha mu ntangiriro z’umwaka bikagira ingaruka ku malisiti yoherezwa muri REB kugira ngo imenye umubare w’abanyeshuri bagomba guhabwa ayo mafaranga y’inguzanyo.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kandi butangaza ko bwamaze kuganira n’abanyeshuri kuri iki kibazo ku buryo bitazongera kurenza ibyumweru bitatu REB ikirekura amafaranga, n’iminsi itatu amafaranga akigera kuri konti ya kaminuza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku itangwa rya burusi cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 1/12/2014, Minisiteri y’Uburezi yanasobanuye ko kuri ubu mu Rwanda hari abanyeshuri ibihumbi 85 biga muri za kaminuza mu Rwanda no hanze yarwo bose bagenerwa ubufasha.

Minisitiri w’uburezi, Silas Lwakabamba, yatangaje ko uretse ibyiciro bine by’ubudehe bitandukanya uko abanyeshuri bafashwa mu kurihirwa, ngo n’ubusanzwe leta hari amafaranga ifasha buri munyeshuri ku buryo buri mwaka leta ikoresha miliyari 60.

MINEDUC yanaboneyeho gusaba imbabazi ku banyeshuri 143 bakuwe ku rutonde rw’abahabwa inguzanyo, ivuga ko habayeho ukwibeshya kw’ikoranabuhanga ariko ikemeza ko byakemutse.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

niba namwe murateganya kuzayabona sha twe mu ma IPRC twarayibagiwe niba bazi ko turisha byaratuyobeye barangiza ngo mu randa nta treme ryuburezi wakwiga utariye ugatanga musarueo ki koko? nabanyamakuru namwe wagirango ntimubaho kuki mutavuga kuki bazo cya buruse ijya gutangwa nubundi ntacyoiramira?

manan yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

izompinduka zari zikenewe niba arukuri.thxs

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

ni byiza cyane...bagire vuba ahubwo

kirenga yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka