Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yakomorewe kwigisha agashami kari karafunzwe

Kaminuza Gatulika y’u Rwanda (CUR) itangaza ko yakomorewe kwigisha ibijyanye n’ubumenyi bwa Laboratwari (Biomedical Laboratoy Science) nyuma y’imyaka itatu yari ishize bihagaritswe.

Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y'u Rwanda
Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Byatangajwe n’umuyobozi w’iyo kaminuza, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 375 barangije amasomo yabo mu mashami atandatu agize iyo kaminuza, tariki 30 Werurwe 2017.

Musenyeri Gahizi asobanura ko ubundi mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batangijemo agashami kajyanye n’Ikoranabuhanga mu by’ubuzima (Biotechnology), baje guhindura “Biomedical Laboratory Science”.

Bajya gusaba icyemezo kibemerera kwigisha ako gashami, babwiwe ko bahinduye ibyo bavugaga ko bigisha, bituma basabwa kubanza kugena neza ibyo abagomba kwiga muri ako gashami bagomba kwiga no kubaka Laboratwari bijyanye.

Agira ati “Abagenzuzi b’abanyamahanga baherutse kutugenderera basanze ibyo twasabwe byuzuye. Ubu noneho abanyeshuri bashya bashobora kuza kwiyandikisha.

Abari bararangije bo bizabasaba kwiga amasomo amwe n’amwe yiyongera ku yo bari bize, kugira ngo hemerwe ko ibyo bize bifite ireme.”

Bizasaba umwaka urenga kugira ngo abigaga ku manywa babashe kurangiza amasomo y’inyongera, n’imyaka itatu n’igice ku bigaga mu mpera z’icyumweru (Week-end). Gusa ariko ngo nta yandi mafaranga bazasabwa uretse ayo kwiyandikisha angana n’ ibihumbi 28Frw.

Abarebwa n’icyo kibazo ariko ntibyabanejeje, nk’uko umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.
Agira ati “Twigaga muri Week-end. Gusabwa kongera kwiga imyaka itatu n’igice, ni nk’aho mbere tutari twize.”

375 bahawe impamyabushobozi muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda
375 bahawe impamyabushobozi muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Abanyeshuri 375 bashoje amasomo yabo bahamagariwe gukora neza no kwihangira imirimo kugira ngo nabo bazatange akazi, nk’uko Musenyeri Gahizi yabibabwiye.

Agira ati “Ubumenyi n’ubushobozi murabihawe. Nimutege amatwi rero mwumve icyo isi ikeneye maze mutinyuke. Mutege amatwi abahanga muzatinyuke ndetse no kubatambuka.”

Musenyeri Filipo Rukamba, Umuyobozi w’ikirenga wa CUR na we yasabye abarangije amasomo kuzifashisha ubumenyi bahawe n’ukwemera kwa gikiristu bafite, bagakora ibyiza bibateza imbere hamwe n’igihugu cyabo.

Kaminuza Gatulika y’u Rwanda yafunguye imiryango muri 2010. Ni ku nshuro ya gatatu itanze impamyabushobozi. Hamwe n’abarangije 375, abamaze kuharangiza muri rusange ni 1987.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka