Kamena izarangira abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bazi gusoma no kwandika

Mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu ntara y’Amajyaruguru, hafashwe ingamba ko ukwezi kwa Kamena 2012 kuzarangira abaturage batuye iyo ntara batari bazi gusoma babizi ndetse n’abandi basigaye bari mu mashuri.

Ubwo habaga inama y’uburezi y’Intara y’Amajyaruguru, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko bashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ubujiji mu baturage.

Agira ati “twemeje ko bitarenze tariki 30/06/2012 Abanyarwanda bose mu Ntara y’Amajyaruguru bazaba barangije amashuri (yo gusoma no kwandika) bahawe impamyabumenyi ariko nanone abatazaba barayarangiza bazabe bayarimo”.

Iyo gahunda ireba abantu bafite imbaraga zo gukora. Abasaza n’abakecuru bashaje cyane ntabwo ibareba kuko bigishwa mu bundi butyo; nk’uko Guverineri Bosenibamwe abisobanura.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko abo biga gusoma no kwandika nibamara kurangiza bose hazakurikiraho gahunda yo kubabumbira mu makoperative kugira ngo bihangire imirimo bashingiye ku bumenyi babonye.

Abize gusoma no kwandika bazajya bakurikiranwa bishoboka kugira ngo batabyicarana gusa bakongera gusubira mu bujiji.

Hafashwe umwanzuro ko muri buri murenge hajyaho isomero kugira ngo abo bize gusoma no kwandi bajye barijyamo basome, bihugure kugira ngo batazabyibagirwa; nk’uko Guverineri Bosenibamwe abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka