Itorero ryo mu biruhuko rizarinda abana kuzerera

Ababyeyi bo mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bishimiye gahunda y’intore mu biruhuko izatangira kuwa kabiri tariki 19/11/2019 kuko izarinda abana kuzerera.

Gutangiza itorero byabimburiwe n'umuganda wo gutunganya ibibuga byo gukiniraho
Gutangiza itorero byabimburiwe n’umuganda wo gutunganya ibibuga byo gukiniraho

Babivuze nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru butangije iyi gahunda ku ishuri ribanza rya Nyantanga mu Murenge wa Nyagisozi, tariki 16/11/2019.

Umukecuru Béatrice Mukeshimana utuye mu kagari ka Maraba, avuga ko yishimiye iri torero kandi ko atazatuma umwuzukuru we w’imyaka 11 babana arisiba.

Ati “Burya iyo ureze umwana, akaba afite umugambi yimirije imbere, akaba atavuga ati uyu munsi naraye aha ejo naraye ahangaha, akaba atari na wa wundi uvuga uti yaraye mu gasozi, ese araza ryari? Ese nzamubona gute? Ntako bisa”.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bashishikarijwe kuzitabira itorero ryo mu biruhuko
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bashishikarijwe kuzitabira itorero ryo mu biruhuko

Callixte Murindabigwi na we utuye mu kagari ka Maraba, na we ati “Iyi gahunda ndayishimye cyane, kuko aho kugira ngo umwana ajye kurumbira mu gasozi yiga imico mibi, azajya ajya gutozanywa n’abandi bana. Ibyo bazungukiramo tuzajya tubiganiraho, natwe tugire icyo twongeraho”.

Kuganiriza abana ku byo bigishijwe no gukomerezaho, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francis Habitegeko, na we yari yabisabye ababyeyi agira ati “N’ababyeyi bagomba gushyiraho akabo mu kwigisha abana, ariko banabaha urugero rwiza”.

Uyu muyobozi yanasabye ababyeyi kudaca abana intege mu kwitabira iri torero, ahubwo bakabibahera uruhushya.

Ikibuga cya volleyball nyuma yo gukurwamo ibyatsi bya pasiparumu
Ikibuga cya volleyball nyuma yo gukurwamo ibyatsi bya pasiparumu

Yasabye ababyeyi kandi kwibuka ko gahunda z’itorero ari kuwa kabiri mu gitondo, no kuwa kane nyuma ya saa sita, bityo ntihazagire abababeshya ko bazigiyemo ku yindi minsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka