Ishuri Sonrise ryirukanye abanyeshuri barenga 250 kubera amafaranga y’ishuri
Kuva kuwa mbere tariki 03/09/2012, ishuri Sonrise ribarizwa mu karere ka Musanze rayatangiye kwirukana abanyeshuri barenga 250 kugira ngo bajye gushaka amafaranga y’ishuri kuko abari basanzwe babishyurira babihagaritse.
Kuva ishuri ryafungura imiryango mu 2001, abanyeshuri batishoboye bashakirwaga abaterankunga mu bihugu byateye imbere. Bamwe muri aba baterankunga rero bagiye bahagarika inkunga yabo kandi abanyeshuri bo bakomeza kwiga; nk’uko bisobanurwa na Rurangwa Jean Pierre umuyobozi w’iki kigo.
Mu nama y’ababyeyi yabaye tariki 18/08/2012, hemejwe ko aba banyeshuri bigaga nta kintu batanga bagomba gutanga igice gito cy’amafaranga, kugira ngo ikigo kibashe kuba cyakomeza gukora nk’uko bisanzwe.

Ubusanzwe umunyeshuri yishyura amafaranga ibihumbi 250 ku gihembwe, ariko mu nama y’ababyeyi hemejwe ko bariya bazajya batanga amafaranga ibihumbi 60 gusa, kugira ngo imikorere y’ikigo idahungabana.
Kugeza ubu abanyeshuri bagera kuri 200 basubijwe iwabo, nyamara n’ubuyobozi bw’ikigo bwemera ko harimo abakene cyane, ku buryo na biriya bihumbi 60 batashobora kubibona.
Aba rero bari kujya kureba ubuyobozi bwa diyosezi ya Shyira itorero ry’Abangilikani maze ikibazo cyabo cyakumvikana bakemererwa kugaruka ku ishuri.

Sonrise high school ni ishuri ryigenga kandi ryihagazeho. Ryakira umunyeshuri maze rikamumenyera ibintu byose, uhereye ku bikoresho byose by’isuku kugeza ku myambaro y’ishuri n’ibitabo.
Sonrise High school igizwe n’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Ubusanzwe, abanyeshuri bagera kuri 475 muri 513 biga mu mashuri yisumbuye barihirwa n’abaterankunga, cyakora kuri ubu ngo abaterankunga ntibari bishyurira neza abarenga 200.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Sonrise igomba gufata ingamba kubana bazakira mu myaka itaha naho kubanyeshuri ubu biga igomba gokomeza ibiganiro n’abaterankunga ariko abanyeshuri bagakomeza kwiga byananirana sonrise ikaba ariyo ifasha abanyeshuri kwinjira mu yandi mashuri ahuje n’ubushobozi bw’ababarera kandi diyoseze ya Shyira ifite ibindi bigo by’amashuri aciriritse. Ibyo byose nibibananira Shyira Diocese izabagire inama bajye muri 12 years basic education bazasangayo abandi banyarwanda.
Itorero E.A.R SHYIRA rikwiye kugira icyo rikora naho ubundi abo bana nibabareka baraza kuba ibirara. bityo kandi n’ubutumwa buzaba bupfuye.thx