Ishuri ryiganye ’Girinka’ ryoroza abana inkwavu
Ishuri ribanza ryitwa Jean Depaepe ry’i Musambira muri Kamonyi ryashingiye kuri gahunda yiswe gir’inka, rikaba ryoroza urukwavu umwana wese urangiza kuryigamo.

Guhera ku mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu w’iryo shuri, abana ntabwo bajya ku ishuri bajyanye ibitabo bigiramo gusa, ahubwo banasabwa kugenda bitwaje ubwatsi bw’inkwavu.
Nyuma y’umwaka wose umwana amara yahirira inkwavu zo ku kigo yigaho, agororerwa urukwavu akarujyana kurwororera iwabo nyuma yo kubiteguza umuryango we.
Ku myaka 11, Cyusa Bruno wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko kugeza ubu adashobora gusaba ababyeyi be amakayi n’imyambaro y’ishuri nyuma yo guhabwa urukwavu.
Cyusa yatembereje umunyamakuru wa Kigali today ahabera ibikorwa by’ubworozi bw’iwabo hepfo gato y’ishuri yigaho, amugaragariza uburyo guhabwa urukwavu byatumye atekereza ibirenze ubworozi.
Agira ati “Ubu ndabara ibihumbi umunani nakura muri ziriya nkwavu zanjye enye, ibi bizatuma ntongera kurushya ababyeyi mbasaba amakaye n’imyenda.”

Kugeza ubu abana biga mu mwaka wa gatandatu muri ‘Jean Depaepe’ hafi ya bose bamaze guhabwa inkwavu, bakaba bemeza ko nta n’umwe usaba ababyeyi kumugurira ibikoresho by’ishuri.
Umuyobozi w’icyo kigo cy’ishuri, Drocelle Mujawamariya avuga ko gahunda ya ‘gir’urukwavu’ yatekerejwe nyuma yo kubona ko isanzweho yiswe ‘Gir’inka’ ifasha abaturage kwikura mu bukene.
Ati “Twabonaga hari ikibazo gikomeye cyo kuva mu ishuri kw’abana, duhitamo guha buri mwana urukwavu kugira ngo abashe kwigurira ibyangombwa by’ishuri.”
Mujawamariya akomeza agira ati “Nk’uko hari gahunda ya Leta yitwa Gir’inka Munyarwanda, ni ko twasabye ko n’inkwavu bakomeza bakazorozanya kugira ngo ubukene bucike mu miryango.”

Iri shuri rivuga ko mu myaka itatu gahunda ya Gir’urukwavu imaze ikorwa, ngo rimaze koroza abana n’ababyeyi babo inkwavu 528.
Uretse ubworozi bw’inkwavu, icyo kigo cyorora inka n’ihene mu rwego rwo kwerekera abana ibirenze amasomo kibigisha mu ishuri.
Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) ivuga ko iyi ari yo gahunda ibigo by’amashuri byose bisabwa gukurikiza, kugira ngo bibyaze umusaruro “amikoro make bifite”.
Ohereza igitekerezo
|