Ishuri ribanza rya Cyamburara rimaze icyumweru rifunze kubera ibiza

Ababyeyi bafite abana biga mu ishuri ribanza rya Cyamburara mu kagari ka Cyamburara mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza, baratabariza abana ba bo bavuga ko bari kudindira mu masomo kubera ko bamaze icyumweru kirenga batiga.

Iryo shuri ryabaye rifunze imiryango ya ryo kuva tariki 03/05/2012 kubera ibiza by’amazi yatobokeye mu misarane ya ryo igahita yuzura. Ubuyobozi bw’iryo shuri buvuga ko baviduye iyo misarane ariko bakabona ntacyo bitanga kuko ayo mazi aturuka mu butaka yakomeje kuzamuka imisarane igakomeza kuzura, bahitamo kuyihorera.

Umuyobozi w’iryo shuri, Steven Byaruhanga, avuga ko byabaye ngombwa ko ishuri riba rihagaritse amasomo mu rwego rwo kwirinda ko iyo misarane yazateza abanyeshuri impanuka.

Tariki 06/05/2012, abayobozi b’intara y’uburasirazuba n’akarere ka Kayonza baje gusura iryo shuri baryizeza ko bagiye kurishakira ubufasha bwihutirwa; nk’uko umuyobozi w’iryo shuri abitangaza.

Mu bufasha iryo shuri ryari ryemerewe, harimo no gushakirwa imisarane yimukanwa, idasaba gucukura imyobo kugira ngo abanyeshuri babe bayikoresha aho kugira ngo amasomo ya bo ahagarare.

Abo bayobozi babwiye ubuyobozi bw’ishuri ko iyo misarane ishobora kubageraho ku wagatatu tariki 09/05/2012, ariko kugeza ubu iryo shuri ntirirayihabwa kugira ngo amsomo akomeze.

Abana 426 bigaga muri iryo shuri ubu birirwa mu ngo, ababyeyi ba bo bakavuga ko nta rindi shuri riri hafi baboherezaho kugira ngo bakomeze amasomo.

Mukaruriza Sitefaniya yagize ati “ishuri riri hafi ni irya Kabeza muri Gatsibo, ariko amayira ajyayo na yo yarapfuye hahindutse ikiyaga kubera imvura (…) nta mwana wahiyambutsa ubu basigaye birirwa mu rugo”.

Abana bamaze icyumweru kirenga batiga kubera ibiza.
Abana bamaze icyumweru kirenga batiga kubera ibiza.

Ababyeyi bavuga ko batewe impungenge cyane n’abana bari bageze mu mwaka wa gatandatu kuko ngo bashobora kuzatsindwa ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza. Abari mu mwaka wa gatandatu ni na bo bambere bazaba bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza muri iryo shuri.

Umuyobozi w’ishuri avuga ko abayobozi babwiye ishuri ko ikibazo cyajyanywe mu nzego z’ubuyobozi zisumbuyeho, ishuri rikaba ritegereje amabwiriza azaturuka hejuru kuko aribwo bazamenya niba abanyeshuri bashobora gukomereza amasomo muri iryo shuri cyangwa bazimurirwa ahandi.

Uretse imisarane y’iryo shuri, amazi yanatobokeye mu mazu no mu misarane y’abaturage batuye muri Cyamburara, bakaba basaba ubufasha bwihuse. Abaturage bavuga ko bibaye byiza bakwimurwa aho hantu bagatuzwa ahandi, icyo gice kikazaba icyo gukoreraho imirimo y’ubuhinzi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka