Isaro Foundation irashishikariza Abanyarwanda gusoma ibashakira ibitabo

Abanyarwanda bibumbiye mu muryango Isaro Foundation bahagurukiye gufasha ibigo by’amashuri kubona ibitabo bitandukanye dore ko ibihari ari bicye n’ibihari bikaba ari ibya kera.

Mu gushyira mu bikorwa iyo ntego, abagize Isaro Foundation barazenguruka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakusanya ibitabo dore ko abanyeshuri baho batagikunda gukoresha ibitabo bisanzwe kuko babisoma ku buryo bw’ikoranabuhanga (e-book) bakoresheje e-book reader nka Amazon Kindle.

Ubu igikorwa cyo gukusanya ibitabo kirakorerwa muri kaminuza yitwa Oklahoma Christian University aho bakusanya ibitabo bakabizana kubikwirakwiza mu bigo by’amashuli hano mu Rwanda.

Uhagarariye Isaro Foundation muri Oklahoma Christian University, Tuyishime Thierry, agira ati “Abanyeshuri mu Rwanda bagira ibizamini byinshi byerekeranye no gusoma ariko ntabwo bafite ibyo basoma bihagije. Amashuri menshi yo mu Rwanda afite ikibazo cy’ibitabo byo gusoma kuko ibihari ari kike kandi nabyo bikaba ari ibya cyera muri za 80.”

Mu kumenyekanisha ikibazo cy’ibura ry’ibitabo, Isaro Foundation yiyemeje gukora igikorwa bise “Book Drive” kizakorerwa muri Oklahoma Christian University (OC) tariki 26/03/2012 kugera tariki 01/04/2012.

Tuyishimire asobanura uburyo babikora muri aya magambo: “Abantu benshi hano bafite ibitabo badakoresha. Harimo n’abanyeshuri baba barangije ibyiciro bitandukanye. Twe turabifata tukabikusanyiriza hamwe kugira ngo bizafashe abanyeshuri mu Rwanda kuko tuzi neza ko babikeneye.”

Junior Robert Rugamba nawe ukorana na Isaro Foundation yagize ati “Abanyeshuri bo muri OC bakagombye kwitabira iki gikorwa kuko nta kiguzi bibasaba. Ahubwo bizabaha uburyo bwo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu gusoma no kwandika. Mu Rwanda dufite ikibazo kandi abanyeshuri ba hano bafite uburyo bwo kugikemura ni mucyo rero dushyire hamwe dufashe barumuna bacu, tuzamure uburezi tuzaba dutanze umusanzu mu kubaka igihugu.”

Umuyobozi wa Isaro Foundation muri OC yakomeje avuga ko abanyeshuri bo mu Rwanda batagira inyota yo gusoma cyangwa kwandika kuko nta mbaraga zihagije zishyirwa mu kubibashishikariza. Bo rero ngo batekereje gutangiza umuryango uzateza imbere kwandika no gusoma ugafasha no kwigisha Abanyarwanda.

Isaro Foundation isanga kuba abantu batazi gutambutsa ubutumwa bwabo mu mvugo cyangwa mu nyandiko ari inzitizi haba mu bucuruzi cyangwa n’indi myuga baba bifuza gukora.

Iyi ngo niyo mpamvu nyamukuru yatumye Isaro Foundation ihagurukira gufasha no gukangurira abantu gusoma cyane cyane urubyiruko rwo mu mashuli yisumbuye. Ikindi ngo ni uko gusoma muri rusange byongera ubwenge.

Uyu muryango watangiye utanga ibitabo ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye nyuma uza gutangiza ubundi buryo bwo guteza imbere gusoma.

Ku bufatanye n’umuryango wo muri Ohio witwa Power Of The Pen, bateguye irushanwa ryo kwandika rizatera umwete abanditsi mu buryo bwo kubaha ibihembo ndetse n’amahirwe yo kuba ibyo banditse byashyirwa ahagaragara. Ibyo batangiye ku bishyira mu bikorwa kuko ubu batangije ikinyamakuru gishyira ahagaragara inyandiko z’abanyeshuri bo mu Rwanda.

Isaro Foundation ni umuryango washinzwe mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2011 ukaba ugamije kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika. Kuva uwo muryango washingwa umaze gutanga ibitabo 2000 mu mashuli atandukanye yo mu Rwanda.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka