Ireme ry’uburezi ryahagurukije inararibonye muri Afurika
Inararibonye mu burezi zo mu bihugu bya Afurika ziri mu nama igamije kureba icyakorwa ngo uburezi kuri uyo mugabane burusheho kuzamuka butange ubuhanga bukenewe ku bana.

Iyo nama y’iminsi ibiri y’abagize Ihuriro nyafurika rigamije iterambere ry’uburezi (ADEA), yatangiye i Kigali kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2018, ikaba yitabiriwe n’abagera 40 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bafite intego yo guteza imbere uburezi.
Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yavuze ko icyo iyo nama igamije ari ukurebera hamwe uko uburezi buhagaze muri Afurika.
Yagize ati “Iri huriro ry’ibihugu binyuranye bya Afurika rirarebera hamwe uko ibihugu bihagaze mu burezi, ikikiri hasi gifashwe kugira ngo kizamuke. Ibyo bizatuma uburezi kuri uyo mugabane bufata umurongo bubifashijwemo n’Abanyafurika ubwabo b’inararibonye”.
Arongera ati “Ibyemezo bizafatirwa hano byo guteza imbere uburezi birimo nk’infashanyigisho ishingiye ku bumenyi, bizashyikirizwa inama y’Abaminisitiri babyemeze burundu. Ibyo bizaha umurongo mwiza uburezi ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye cyane ko ari ho ubumenyi bushingira”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzasangiza abandi ibyo rwagezeho birimo imyigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga (ICT), kuko ngo ryihutisha iterambere atari mu burezi gusa ahubwo no mu bindi bireba igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire wa ADEA, Shem Okore Bodo, yavuze ko ikindi bagomba kwibandaho ari ukureba ibijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa mwarimu.
Ati “Hari ubushakashatsi twakoze ku bijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa mwarimu, bwakorewe muri Senegal, Kenya no mu Rwanda. Iyi nama rero iziga ku byavuye muri ubwo bushakashatsi inabitangeho ibitekerezo, bikazafasha kuzamura urugero rw’imyigishirize”.
Inama y’abaminisitiri b’Uburezi muri Afurika izaba umwaka utaha, ngo ikaba ari yo izafatirwamo ibyemezo ntakuka bizareba ku mpande zitandukanye zigomba kongerwamo ingufu hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi muri Afurika.
Ohereza igitekerezo
|
Yewe ni akumiro koko!
Ireme ni uburemere ikintu gifite, ni gute se ireme ryaboneka mu mutwe w’umwana kdi umufuka wa mwarimu wera de? bakemure ikibazo cy’ibyinjizwa n’uwagatanze iryo reme wirebere!
Nzaba ndora!