IPRC South yashyize ku isoko ry’umurimo abayirangijemo 468

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo (IPRC South) kuri uyu wa kane tariki 23 Werurwe 2017, rirashyira ku isoko abanyeshuri barirangijemo mu cyiciro cya mbere cya kaminuza.

IPRC-South bahawe impamyabushobozi
IPRC-South bahawe impamyabushobozi

Abahawe impamyabushobozi ni 468 bahize imyaka itatu mu mashami y’ubwubatsi (Construction Technology), ikoranabuhanga (Information and Communication Technology), amashanyarazi (Electrical Technology), na (Electronics and Telecommunication Technology).

Harimo abarangije muri 2015, n’abarangije muri 2016. Hahawe impamyabushobozi kandi abize imyuga mu gihe cy’umwaka umwe bagera kuri 626.

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi na IPRC South
Bamwe mu bahawe impamyabushobozi na IPRC South

Muri bo harimo abize guteka, kwakira abashyitsi, amashanyarazi, ubwubatsi, gukora ibijyanye no gutunganya amazi (kanyamigezi), ububaji, gusudira, kuhira imyaka, guhingisha imashini n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa IPRC South, Dr Barnabé Twabagira, avuga ko bishimira kuba amasomo bahawe ari ingirakamaro, kuko 80% by’abaharangije babonye akazi.

IPRC south yafunguye imiryango mu kwezi k’Ukuboza 2012, itahwa ku mugaragaro tariki 27 Kamena 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka