IPRC Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 660 (Ivuguruye)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, IPRC Kigali yakoze umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 660, basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri iri shuri mu mwaka w’amashuri wa 2016.

Muri uyu muhango wakozwe ku nshuro ya gatandatu, hatanzwe impamyabumenyi ku barangije mu mashami ya Civil Engineering, Mechanical Engineering, Electrical and Electronics, Mining Engineering na ICT.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA, Gasana Jerome, abayobozi ba Kaminuza zitandukanye, n’abarimu.

Irabaruta Clarisse urangije mu ishami ry’ubuhanga mu by’ubwubatsi, avuga ko yiteguye gukora akazi kose kajyanye n’ibyo yize.
Agira ati “Kubera ko hano twigaga ubumenyingiro, niteguye kujya mu kazi ko kubaka nk’abandi bafundi, ntabwo numva ko akazi ari ako mu biro gusa ahubwo akabonetse kose kirazira kugasuzugura.”
Akomeza avuga ko kwiga kubaka yabihisemo abikunze kandi ko yumva nta cyamunanira ngo ni uko ari umukobwa.

Ngabonziza Ernest na we urangije mu ishami ry’ubwubatsi, avuga ko mu byo ashyize imbere ari ukwihangira umurimo.
Agira ati “Mu bumenyi twahawe icya mbere ni ukwihangira umurimo. Ubu rero tugiye hanze twiteguye kwishingira kampani zacu kurusha gukorera abandi, ahubwo natwe tugatanga akazi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya yasabye abarangije gukora bagamije guhanga ibishya.
Agira ati “Turabasaba ko ubumenyingiro mwungukiye muri iri shuri mwabwifashisha mu gukorana n’inganda zisanzwe mu gihugu, mukazifasha guhanga ibishya ari ko muhanga n’imirimo inyuranye.
Twizeye ko mugiye guhindura byinshi ku isoko ry’umurimo mwifashishije ikoranabuhanga.”

Yakomeje abibutsa ko hari gahunda Leta yabashyiriyeho zabafasha kubona aho bahera bihangira imirimo, zirimo NEP Kora Wigire ndetse na gahunda ya BDF yabahesha inguzanyo mu buryo bworoshye, akabasaba kuzitabira.
Iki gikorwa cyasojwe hahembwa abanyeshuri 17 bahize abandi mu masomo, bakaba bahawe mudasobwa zigendanwa. Umwe muri bo akaba yanahawe ‘modem’ ifite connection izamara imyaka ibiri.
IPRC Kigali imaze guha impamyabumenyi abayirangijemo 2601 kuva yatangira.
Andi mafoto














Amafoto: Plaisir Muzogeye
Andi mafoto menshi kanda hano
Ohereza igitekerezo
|
ndashimira ishuri RYA iprc Kigali ridahwema kongerera ubumunyi bufite ireme kubaturarwanda.murakoze
gusa mufite ikoranabuhanga mugufotora kurusha abandi