IPRC Kigali: Ibyari ukunnyuzura byahinduwemo kwiga indangagaciro z’Umunyarwanda
Abanyeshuri bashya muri IPRC Kigali bahamya ko icyumweru bamaze bamenyerezwa ikigo batannyuzuwe ahubwo bacyigiyemo byinshi mu ndangagaciro z’umunyarwanda.

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo muri iryo shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro basozaga ku mugaragaro icyo cyumweru, umuhango witwa ‘Kwinjiza intore mu zindi’, bakemeza ko bacyigiyemo byinshi bituma bakunda igihugu cyabo, binabatera umuhate wo kwiga baharanira kuba indashyikirwa.
Abo banyeshuri bahise bahabwa izina ry’ubutore ry’Intagamburuzwa, bahamya ko byabongereye imbaraga zo gukorera igihugu cyabo, nk’uko bitangazwa na Kabera Gihozo Alda, umwe muri bo.
Agira ati “Dusanzwe turi intore ariko iki cyumweru kitwongereyemo imbaraga zo gukora tutikoresheje kandi tukagendera ku ndangagaciro nyarwanda zitwubahisha. Twongeye gutekereza ku Rwanda rwa mbere, aho rugeze ubu ndetse tunahiga kurushaho kurugira rwiza”.
Uyu mukobwa wiga mu ishami ry’ikoranabuhanga, ngo yiteguye gukorana umurava ku buryo azavumbura byinshi afatanyije n’bandi, bisubiza ibibazo by’Abanyarwanda.
Mugenzi we Tuyisenge Sosthène na we avuga ko hari byinshi yungutse, nko kumenya ko mahoro ari mu gihugu atizanye.
Ati “Nabonaga igihugu gitekanye ariko sintekereze byimbitse ku babiharaniye, iki cyumweru rero cyatumye menya aho u Rwanda rwavuye. Ubu nzajya nigisha abandi ko Abanyarwanda turi bamwe, tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo dukomeze guteza igihugu cyacu imbere”.

Arongera ati “Nk’urubyiruko tugomba kumenya ko nta muntu uzava hanze ukunda igihugu cyacu kuturusha. Ni twebwe mbaraga zacyo, tugomba rero kukirwanirira duharanira ishema ryacyo”.
Umuyobozi mukuru wa IPRC Kigali, Eng Diogène Mulindahabi, yemeza ko icyo cyumweru gituma abanyeshuri batangira kwiga bameze neza kubera uko baba bakiriwe.
Ati “Hari abaza nyine barabwiwe ko ari ukubannyuzura, si ko bimeze kuko ni ukubaha ikaze, tukabereka ikigo, bigatuma bisanga ndetse bikabafasha kwiga neza. Iki cyumweru gifite akamaro kanini rero kuko bacyigiramo n’indangagaciro zituma bamenya icyiza n’ikibi bityo bakazavamo abahanga u Rwanda rwifuza”.
Akomeza avuga ko icyo kigo gifite intego yo guhanga udushya twinshi, ari yo mpamvu ngo ari ngombwa gutegura abanyeshuri bashya hakiri kare ndetse bakanasinya imihigo y’ibyo biyemeje kuzageraho.

Ohereza igitekerezo
|