IPRC East yifatanije n’abaturage mu muganda inabakangurira kwitabira imyuga
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba(IPRC East) riri mu karere ka Ngoma, ryifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Murindi mu karere ka Kayonza mu muganda wo kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, banatanga ubutumwa busaba abantu kwiga imyuga.
Muri ubu butumwa, ubuyobozi bw’ishuri rya IPRC East bwavuze ko hakari ababyeyi batarumva agaciro ko kwiga imyuga ntibanohereze abana babo kuyiga.

Umuyobozi w’agateganyo wa IPRC EAST, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, avuga ko hakiri abaturage badaha agaciro kwiga imyuga bikanatuma batohereza abana babo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro cyane cyane abana b’abakobwa.
Yagize ati ’’Muri IPRC EAST abanyeshuri b’abakobwa bangana na 13% gusa , kuba bakiri bake si uko batabishoboye cyangwa batabishaka , ahubwo ni ya myumvire micye y’ababyeyi babona ko abana b’abakobwa badashoboye kwiga imyuga n’ubumenyingiro.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, we atangaza ko yifuza umubano wihariye na IPRC EAST, kugira ngo abaturage bakomeze bagezweho ubutumwa bubafasha kwumva neza akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro bityo bikabafasha guhindura imyumvire.
Mugabo ati “Muri aka karere haracyari abakobwa ndetse n’abahungu bagitinya kwiga imyuga, turifuza ubwo butumwa bubashishikariza guhindura iyo myumvire itariyo.”

Ubu butumwa bwo gushishikariza abaturage ba Kayonza kwitabira imyuga bwatangiwe mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 28 Kamena 2014 , cyabereye mu murenge wa Murundi.
Uwo muganda kandi witabiriwe na ministre w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa waje kwifatanya n’abaturage bo muri uwo murenge gutangiza igikorwa cyo kubakira abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Mu murenge wa Murundi, akagari ka Buhabwa niho hatujwe imiryango 50 igizwe n’abantu 290 birukanywe muri Tanzaniya, ubu bakaba batarabona amazu yo guturamo kuko bakiba muri shitingi.
Umuganda ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’ishuri rya IPRC EAST mu guhura n’abaturage b’intara y’iburasirazuba mu kubakangurira kwitabira imyuga bikajyana no kubashyigikira mu bindi bikorwa bibateza imbere binyuze mu kwifatanya nabo mu muganda.
Gakwaya Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|