Inzibutso za Jenoside zigiye gufashwa gutanga ubumenyi bufite ireme ku rubyiruko

Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigiye gufashwa gutanga ubumenyi bufite ireme ku rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Iyi gahunda izakorwa binyuze mu mushinga watangajwe kuri uyu wa kabiri n’Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya no gukumira Jenoside (Aegis Trust) ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni umushinga ugamije gushimangira ubushobozi bw’uburezi ku nzibutso za Jenoside mu Rwanda, wiswe “Strengthening Educational Capacities at Rwanda’s Memorial Sites”.

Icyo ugamije ni ugufasha urubyiruko kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhangana n’ingaruka zayo no kwiyemeza ko itazongera kuba ukundi.

Ubuyobozi bwa Aegis Trust, buvuga ko ku ikubitiro uzatangirira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Murambi, Nyamata na Bisesero, inzibutso zamaze gushyirwa mu murage w’Isi wa UNESCO, kugira ngo zirusheho gufasha abakiri bato mu gusubiza ibibazo buri wese yibaza kuri Jenoside.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubufatanyabikorwa muri Aegis Trust, Joel Benita Habiyambere, avuga ko abantu batungurwa na byinshi iyo bagiye gusura inzibutso, ariko hakiri icyuho cyane mu kubona icyo kubwira abakiri bato.

Yabivuze muri aya magambo “By’umwihariko abari mu myaka kuva kuri 12-18, hari ibibazo bibaza, ariko hari no kumva umuntu atiteguye ikiganiro kiri bube hagati ye n’umwana nyuma y’uko asuye urwo rwibutso."

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Rose Baguma, avuga ko uburezi ari imwe mu nkingi ikomeye yo kugira ngo abana bige amateka y’u Rwanda ariko bamenye kubana neza n’abandi uyu munsi n’ejo hazaza.

Umukozi wa UNESCO ushinzwe guhuza ibikorwa bijyanye no kubungabunga urwibutso n’amateka, Karel Fracapane, avuga ko uyu mushinga ugamije gushimangira ubushobozi bw’inzibutso kugira ngo zirusheho kuba ahantu hifashishwa mu burezi.

Yagize ati “Aha ni ahantu Jenoside yabereye, kandi inzibutso zifasha urubyiruko n’abandi bantu gusobanukirwa neza ukuri kwa Jenoside n’ibyabaye. Ibi birenze cyane amasomo asanzwe yo mu ishuri cyangwa kwiga amateka gusa, kuko inzibutso zifite uruhande rukomeye rw’amarangamutima, rutuma umuntu arushaho kwegera no kugira ubumuntu kubera ibyo abazize Jenoside banyuzemo. Ni yo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi cyane.”

Mu gihe cy’amezi 10, icyiciro cyawo cya mbere kizamara, biteganyijwe ko uzagera ku barezi bari hafi y’izo nzibutso 56, barimo abafashamyumvire hamwe n’abanyeshuri barenga 1500. Nyuma yaho uzagezwa no ku zindi nzibutso n’ibigo by’amashuri byo hirya no hino mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka