Inyubako zishaje zo muri GSOB zituma itabasha kwakira abanyeshuri bahagije

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha (GSOB),Padiri Pierre Célestin Rwirangira, avuga ko iri shuri rifite inyubako zishaje cyane, zituma ritabasha kwakira abanyeshuri bahagije, akavuga ko risanwe ryakwakira abana barenga 1200 rifite ubu.

Ahangiritse muri iri shuri harimo aho abanyeshuri bararaga, hari n’icyumba kinini (salle) cyakoreshwaga n’abayeshuri mu bikorwa bitandukanye kitagikoreshwa kuko igisenge cyashaje.

Hari kandi n’amazu agishakajwe amabati ya asbestos (fibro-ciment), ibintu bishobora kuzatera ingaruka ku buzima bw’ abanyeshuri bahiga.

Padiri Pierre Célestin Rwirangira uyobora iri shuri, avuga ko batekereje kuvugurura iri shuri kuva mu mwaka wa 2011, ariko bagasanga bo ubwabo batabibonera ubushobozi.

Agira ati “Mu Ukuboza 2011 nakoze inyigo yo kugira ngo dusane iri shuri. Nasanze kugira ngo ubone ko rikeye rimeze neza byadutwara amafaranga ageze kuri miriyari. Twanatekereje gukuraho asbestos gusa, dusanga byatwara miriyoni 300.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye iri shuri riherereyemo, buvuga ko bwagaragarijwe ko iri shuri rishaje kuva muri 2012.

Mu mihigo y’umwaka 2017-2018 aka karere kari kahigiye guzasana igice, kandi na REB yari yemeye kuzatanga miriyoni 169.

Nyamara ngo amafaranga REB yari yageneye iki gikorwa ngo ntiyatanzwe, kukobahisemo kuyakoresha ibyihutirwa cyane birimo kubaka ibyumba bishya no gusana amashuri menshi yari ashaje.

Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Agaragaza ko iri shuri riramutse risanwe, aho kwakira abanyeshuri 1200 ryakwakira 2000.

Mu gihe bagitegereje abaterankunga b’iri shuri ngo bazajya basana igice gito gito bifashishije amafaranga atangwa n’abanyeshuri, kugera igihe bazabonera inkunga ibafasha kuvugurura neza ishuri ryose.

Ishuri G.S Officiel de Butare ryubatswe mu mwaka 1930. Ryashinzwe n’Ababirigi ku ngoma y’ umwami Musinga na Mwambutsa w’i Burundi.

Ryari rifite intego yo kwigisha Abanyarwanda n’ Abarundi ari na yo mpamvu mu gushyiraho ibuye ry’ifatizo aba bami bombi bari bahari.

Kuva ryashingwa rimaze gutanga impamyabushobozi 7240.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ngombwa ko iri shuri risanwa kugirango ritange ubumenyi bufite ireme ariko ritirengagije ko nubuzima bwiza bukenewe binyuze mu kwigira ahantu hazima

alias yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka