Inyongezo y’ 10% ku mushahara ivuze iki ku mibereho ya mwarimu?

Guhera mukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2019, umushahara wa mwalimu uzongerwaho 10% ku barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya leta n’afashwa na leta.

Mwarimu niwe uha ubumenyi bw'ibanze abakomeye bazaheraho bahindura isi nziza kurushaho
Mwarimu niwe uha ubumenyi bw’ibanze abakomeye bazaheraho bahindura isi nziza kurushaho

Iki ni kimwe mu byemezo by’imana y’ Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 28 Mutarama 2019.

Ubusanzwe umwarimu wigisha mu mashuri abanza ufite impamyabumenyi ya A2, ugitangira akazi yahembwaga amafaranga ibihumbi 42 y’ u Rwanda, naho uwo mu mashuri yisumbuye ufite impamyabumenyi ya A0 ugitangira agahembwa ibihumbi 125 y’u Rwanda.

Iki cyemezo nigitangira gushyirwa mu bikorwa, umwalimu ma mashuri abanza azajya ahembwa ibihumbi 46200 y’u Rwanda, bivuze ko ku mushahara we usanzwe hazaba hiyongereyeho amafaranga ibihumbi 4200.

Ku mwalimu wo mu mashuri yisumbuye ho, umwarimu wahembwaga ibihumbi 125, azajya ahembwa 137,500, bivuze ko we umushahara we uzaba wiyongereyeho ibihumbi 12500 y’u Rwanda.

Nyuma yo gutangaza ko umushahara wa mwarimu ugiye kwiyongera, abarimu baganiriye na Kigali Today bavuze ko iyo nyongera bashyiriwe batayisuzugura, ariko nanone ko ikiri nkeya ugereranije n’imibereho ya mwalimu.

Uwitwa Sebagoyire Olivier ni umwalimu wigisha mu mashuri yisumbuye, akaba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A0 yabwiye Kigali Taday ko inyongera ya 10% yongewe ku mushahara wa mwalimu ari nkeya cyane ugereranije n’imibereho ya mwalimu ku isoko.

Yavuze ko we nk’umuntu wahembwaga ibihumbi 125 by’amanyarwanda, azongererwaho 12,500.

Kuri we ngo ayo mafaranga ni make cyane, kuko ntacyo azongera ku miibereho ye.

Ati ”Biriya ntacyo byagabanya ku bukene bwa mwalimu pe!None se niba utabasha kwishyura inzu nibura y’ibihumbi 30, ukaba utabasha kurya ibindi biryo bitari kawunga n’umuceli, wibeshye ngo ugiye mu kabari kunywa agacupa nk’abandi ho, ni hahandi wazasaza nta terambere ugezeho, ugapfa uri umutindi”.

Uyu mwalimu kandi avuga ko amafaranga ibihumbi cumi na bibiri na magana atanu (12500), azongerwa ku mushahara w’umwalimu wo mu mashuri yisumbuye, atatuma abasha kurihira abana be amashuri yisumbuye.

Sebagoyire kandi asanga aya mafaranga nta kindi yabasha gufasha mwalimu kwikorera cyamuteza imbere, kuko amasaha asabwa gukora akazi ari menshi cyane.

Yongeraho ati “Ni nk’agatonyanga mu Nyanja rwose! Nawe se ufashe nk’umwalimu uhembwa ibihumbi 42, mbwira ikibazo cy’ubuzima yabasha gukemura. Ikindi kandi nta mwanya wo gukora bizinesi (business) yabona, kuko arakora kuva mugitondo kugera nijoro, n’ejo bikaba uko, ukwezi kugashira”.

Undi mwalimu wigisha mu mashuri abanza mu karere ka Huye, utashatse ko amazina ye atangazwa, we yabwiye Kigali Today ko n’ubwo amafaranga bongerewe ari makeya ugereranije n’ibyo mwalimu akenera ngo abashe kubaho, ngo bashimira Leta yabibutse ikongeraho n’ayo makeya.

Mukansanga avuga ko bizeye ko no mu minsi iri imbere, leta izongera kubatekerezaho ikongera kubongeza.

Kimwe na mugenzi we ariko, Mukansanga nawe avuga ko amafaranga mwalimu ahembwa, ndetse n’ayo azahembwa nibatangira kubongeza 10% ngo akiri makeya ugereranije n’ibiciro ku isoko.

Ati ”Aho kugirango umuntu abure byose yabona na dukeya. Gusa namwe mushyize mu gaciro ntabwo ayo yatuma umuntu abaho neza, kuko urebye ku isoko ibiciro by’ibiribwa byarazamutse. Gusa muri rusange turashima Imana ko bongeyeho n’utwongutwo, buriya wenda n’ubutaha bazongera batwibuke”.

Mukansanga yongeraho ko amafaranga abarimu bo mu mashuri abanza bahembwa ari abafasha kubaho, gusa ngo bagenda bakoresha ubundi buryo butuma n’ubwo ari makeya abasha kubatunga ukwezi kugashira.

Ati ”Ibihumbi 42 umuntu ahahamo ibyo kurya, mbega ibintu nkenerwa mu rugo. Ubwo nyine iyo bitavuyemo urikopesha ukazishyura ukundi kwezi. Ikindi kandi buriya twe dufite ibyitwa amatsinda tubamo, aradufasha”.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi barimu bavuga ko akenshi leta yongera umushahara wabo, ariko amafaranga abageraho bagasanga ari makeya ugereranije n’ayo babwiwe ko bongerewe.

Umwe mu bigisha mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye, yabwiye Kigali Today ati ”Niba bavuze 10% y’ibihumbi 130 ubwo bivuze ko haziyongeraho ibihumbi 13. Ariko hari ubwo babivuga batyo, wazagenda ugasanga nka SACCO yakuyeho nka bitanu, amaherezo ukazasanga ni inyongezo iri muri theorie (mu magambo gusa)”.

Imibare yo mu mwaka wa 2017, igaragaza ko mu gihugu hose habarurwaga abalimu bo mu mashuri abanza 41.573 bigisha mu mashuri 2499 ya leta, ndetse na 1774 afashwa na leta.

Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bo, imibare yo mu mwaka wa 2017 igaragaza ko bari 21.990 bigisha mu mashuri 1332 ya leta, ndetse na 871 afashwa na leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe neza Iyo nyongera batanze ni macye pe kubona umwarimu atabasha gutungwa na mafaranga igihumbi byubura ku munsi.ariko ikigo bita WDA cyo kombona ntacyo gikora ko usanga abarimu bamaze imyaka cumi nibiri baguhembwa amafaranga yumutangizi ndetse hari ni birarane batugeze batanga none ubu abo barezi cyari gifite mu nshingano bashyizwe mu munshingano za karere ariko Iyo ubajije akarere kakubwira ko ibyo birararane batabizi.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

Nshimiye abatekereje kuri mwarimu gusa barebukuntu nabarimu babyigiye bakinjizwa mukazi kuko bamazekubabenshi kubara abarimu bigisha batarize uburezi nkicyotwakwita gutekinika kdi byaraciwe burundu.

basile yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Urambabaje cyane niyo babakuramo bose ababyigiye ntibabona iyo bajya kuko nibenshi ikibazo si aho kiri muvandi ikibazo ni poor planning ya leta yo kwigisha abantu itazi aho izaberekeza.Naho ibijyanye n’umushahara mwalimu ari hasi cyane bikomeye keretse bakubye kabiri niho yajya ku soko akabona ibyo ahaha

igitekerezo yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Hafi ku isi yose,MWALIMU ahembwa nabi cyane.Nawe nyumvira umushahara wa 42 000!!Uzi ko n’abakozi b’imuhira benshi bayahembwa kandi tubagaburira tukabaha n’icumbi.Ikintu kibura muli iyi si ni Urukundo.Usanga abategetsi birundaho byose:Umushahara wa za Millions,Imodoka nziza,Telephone y’akazi,Essence,etc...Jyewe nk’umukristu,dore uko nabigenza:Nahemba Ministers 1 000 000 ku kwezi,Aba Depite 600 000.Naho Directors b’ibigo bya Leta nkabaha 500 000,abakozi bose basanzwe ntibarenze 300 000,abo hasi nkabaha 170 000.Noneho Mwalimu wa Primary na Secondary bakanganya,nkabaha 170 000 kuko hafi ya bose basigaye barize Universty.Imana idusaba gukundana,ikatubuza gucuranwa.After all,twese turi abantu baremwe n’Imana.Tuvuka kimwe,tugasubira mu gitaka kimwe.Ubusumbane buzanwa no "Kwikunda" kandi Imana irabitubuza (selfishness).

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka