Intore ziri mu biruhuko zashishikarijwe kudahishira ikibi

Nyuma yo gutangiza itorero ry’abana bari mu biruhuko ryatangijwe tariki 16 Ugushyingo 2019, abana bo mu karere ka Huye bashishikarijwe kudahishira ikibi.

Annonciata Kankesha, aganiriza abana b'i Nyumba bari mu itorero ryo mu biruhuko
Annonciata Kankesha, aganiriza abana b’i Nyumba bari mu itorero ryo mu biruhuko

Ni mu biganiro bagiriwe mu mirenge yose igize aka karere, ku bufatanye n’urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (Rich).

Mu kagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Annonciata Kankesha, yabwiye abana ati “Nta wuzaduhiga mu kwiga, nta wuzaduhiga mu gutangira amakuru ku gihe.

Igihe mu rugo hari ihohotera, papa akubita mama cyangwa mama akubita papa, nta wuzaduhiga mu gutanga amakuru, igihe hari umuntu urengana. Nta wuzaduhiga mu gukora ibyiza”.

Ibi yabivuze nyuma y’icyivugo cy’Imbuto (abana bari hagati y’imyaka itandatu na 12) kigira kiti “Twiyemeje kuba ku isonga, nta wuzaduhiga”.

Yibukije abana bose kandi kugira isuku, agira ati “Amazi ni mwe muyavoma. Nubwo mutagura isabune, ababyeyi mujye muyibasaba, hanyuma mwoge, mumese imyenda, mube abana bafite isuku”.

Abana bitabiriye iri torero bavuga ko mu bindi bahungukiye harimo kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi ko bazabwira na bagenzi babo bataje kuza kubyiyumvira na bo ubutaha.

Aristide Irakoze ati “Bagenzi banjye nzababwira ibibi byo kunywa ibiyobyabwenge, n’ibijyanye n’umuco twize, hanyuma na bo ubutaha bazaze”.

Umutoza w’aba bana, Bienvenue Uhirwa, avuga ko mu itorero ryo kuwa kabiri riba mbere ya saa sita, bakora imirimo y’amaboko harimo gutunganya ibibuga by’imikino, no kubaka uturima tw’igikoni (ku bana bakuru), n’indi mirimo itavuna abana bakorera abatishoboye.

Naho kuwa kane bahabwa ibiganiro bibatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda n’uburere mboneragihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka