Inkubito z’Icyeza zasabwe kugira ibitekerezo biganisha igihugu aheza
Madame Jeannette Kagame yasabye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza gukoresha ubumenyi bakura mu ishuri bakazana impinduka zo gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Yabitangarije mu Karere ka Nyamagabe aho yari yitabiriye umuhango wo guhemba abakobwa bitwaye neza batsinda ibizami, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018.
Muri aka karere, Imbuto Foundation yahembye abakobwa 82, biyongera ku bandi 79 yahembye mu Karere ka Muhanga na 10 yahembye mu Karerere ka Gakenke.
Madame Jeannette Kagame yasabye aba bakobwa gukurana imitekerereze iganisha igihugu aheza.

Yagize ati “Kuba ”Inkubito y’icyeza” si ukugira ubumenyi gusa, ahubwo bijyana no kugira uburyo n’imitekerereze izana impinduka n’ibisubizo ababyeyi, igihugu cyanyu n’umugabane turimo, tubatezeho.”
Yashimye uburyo abakobwa bakomeza kwitabira amasomo batatinyukaga mbere nka siyansi n’imibare, ku buryo kuri ubu bavuye kuri 48% bakaba bageze kuri 55%.
Ati “Ntaho turagera rero mureke twese twihe umukoro w’uko umwaka utaha tuzaba dufite nibura umukobwa watsinze neza mu cyiciro cya mbere, muri buri murenge.”

Aba bakobwa baje basanga undi muryango mugari w’abakobwa barenga 4,600 bahembwe mu myaka 13 ishize n’Umuryango Imbuto Foundation.


Ohereza igitekerezo
|