INILAK igiye gutangira kwigisha ibijyanye no kubungabunga ibidukikije

Ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bushinwa yigisha Ubumenyi, Ishuri Rikuru ryigenga ry’Abarayiki b’Abadivantisti rya Kigali (INILAK) rigiye gutangiza gahunda yo kwigisha no gukora ubushakashatsi bujyanye n’iterambere rirambye rishingiye ku bidukikije.

Mu masezerano INILAK yasinyanye n’abahagarariye Kaminuza yitwa Chinese Academy of Sciences muri Gicurasi 2012, bemeranyijwe gushyiraho icyiciro cya gatatu cya Kaminuza cyigisha amasomo ajyanye n’ibidukikije, kohereza muri INILAK abarimu b’Abashinwa no kohereza abanyeshuri ba INALAK kwiga mu Bushinwa, ndetse no guhanahana ubushakashatsi.

Izi mpande zombi zashyizeho ikinyamakuru cyiswe The East African Journal of Sciences and Technology cyizacapwa kikaba no ku rubuga rwa Internet. Icyo kinyamakuru kizajya gishyirwaho ubushakashatsi bwakozwe na buri mwarimu cyangwa umunyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda n’iryo shuri ryo mu Bushinwa.

Amasomo ajyanye n’ibidukikije ngo niyo akenewe ku isoko ry’imirimo mu Rwanda, kubera ko umusaruro w’ibitunga abaturage ugomba kuba mwinshi, bikajyana no kurengera ibidukikije mu buryo burambye; nk’uko Dr Ngamije Jean, Umuyobozi wa INILAK yabitangaje.

Umuyobozi wa INILAK ati: “Ubu abiga ibijyanye n’icungamutungo, ibaruramari n’ibindi, barimo kabura imirimo nyamara iyo mirimo ntiyagombye kubura kandi dukennye mu buryo bwinshi.”

Guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibikorwa bya muntu byangiza umutungo kamere nk’ubutaka, amazi, hamwe n’abimera ni bimwe mu bigomba gufatwa nk’ibisubizo byo kwiga ayo masomo; nk’uko bitangazwa na Dr Ngamije.

Prof.Chen Xi, Umuyobozi mukuru wa Chinese Academy of Sciences ashimangira ko u Rwanda rugomba gukaza ingamba n’ibikorwa byo kugabanya umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage, ahubwo hakongerwa ibigomba kubatunga bikiri bike cyane.

Abanyeshuri barangiza nibo soko y’ibisubizo by’ibibazo by’ubukene byugarije u Rwanda; nk’uko Chen abivuga.

Itsinda ry’intiti zivuye mu Bushinwa zirimo gusura ibice bitandukanye by’igihugu birimo za Pariki, ibiyaga, ingoro ndangamurage n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka