Ingengo y’imari yo guhemba abarimu yiyongereyeho miliyari 39Frw

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) imaze iminsi mu gikorwa cyo gushaka abarimu bashya benshi kuko n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bikaba byaratumye ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abarimu izamukaho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ingengo y'imari igenewe imishahara y'abarmu yiyongereyeho miliyari 39
Ingengo y’imari igenewe imishahara y’abarmu yiyongereyeho miliyari 39

Kongera umubare w’abarimu byatewe n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri, byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no korohereza ingendo abana bigaga bava kure bikabavuna, bigatuma batiga neza.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko hakenewe abarimu benshi nubwo hari abamaze kuboneka, ari yo mpamvu n’ingengo y’imari yiyongereye.

Agira ati “Byari biteganyijwe ko tugomba kubona abarimu bashya bageze mu bihumbi 28, mu minsi ishize hari abagera ku 6,000 bemerewe ndetse hari n’abandi bagiye gusohoka ku rutonde. Abo bose bari barabazwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yo guhemba abarimu, bivuze ko yiyongereyeho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Ati “Ntabwo twari kongera umubare w’ibyumba by’amashuri ngo tureke kongera umubare w’abarimu ndetse n’ingengo y’imari yo kubahemba”.

Muri rusange ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’uburezi yarazamutse muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 kuko ari miliyari 492 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iy’umwaka ushize wa 2019-2020 yari miliyari 310.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 63%.

Minisitiri Uwamariya avuga ko kugeza ubu hakiri icyuho cy’abarimu ibihumbi 18, bakaba barimo kubashakisha mu buryo bwose kugira ngo bazibe icyo cyuho kuko abana bari ku ishuri kandi bakeneye abarimu.

Minisiteri y’Uburezi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri, aho intego ari ukubaka ibigera ku bihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikaba byari biteganyijwe ko byagombye kuba byaruzuye muri Nzeri uyu mwaka.

Uwo muhigo ariko ntiwabashije kugerwaho kuko na n’ubu kubaka ibyumba by’amashuri bikomeje hirya no hino mu gihugu, ngo bikaba byarakererejwe no kubura ibikoresho ahanini ibyagombaga kuva hanze, gusa n’ibyo mu Rwanda ngo byageze aho birakendera ndetse n’aho bibonekeye abakozi bakabura, cyane cyane abafundi kuko bari bakenewe henshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutubarize minister,ese gushyira abarimu bashya icyiciro cya2 bigezehe? Ko bivugwa ko Abana basigaye bazatangira mukwa1,aho nabo ntibazasanga abarimu bataraboneka? Ese ubwo bazasoza umwaka rimwe na bakuru babo kandi bazaba batangiye nyuma? Hari gukorwa iki ngo byihute ko n’abo bazabigisha nabo ubwabo bazatakaza ikindi gihe bashaka ibyangombwa mbere yo gutangira akazi? Uko gukererwa kwa list,aho nabo ntibizabatera gukerereza Abana?

Walter yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Mutubarize minister,ese gushyira abarimu bashya icyiciro cya2 bigezehe? Ko bivugwa ko Abana basigaye bazatangira mukwa1,aho nabo ntibazasanga abarimu bataraboneka? Ese ubwo bazasoza umwaka rimwe na bakuru babo kandi bazaba batangiye nyuma? Hari gukorwa iki ngo byihute ko n’abo bazabigisha nabo ubwabo bazatakaza ikindi gihe bashaka ibyangombwa mbere yo gutangira akazi? Uko gukererwa kwa list,aho nabo ntibizabatera gukerereza Ababa?

Walter yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka