INATEK yatumye batera ubushomeri ishoti

Abatuye umujyi wa Kibungo, ubarizwamo kaminuza y’ubuhinzi, uburezi na tekinoloji (INATEK), baratangaza ko kuva aho iyi kaminuza itangiriye byatumye imirimo myishi ivuka maze ubushomeri bukagabanyuka.

Abahatuye bavuga iyi kaminuza yatumye abantu benshi bagana uyu mujyi bakawucumbikamo kandi ko bakenera ibintu byinshi ari nabyo bituma ishoramari ritera imbere.

Bamwe mubatangiye imirimo yabo yo kwiteza imbere nyuma yishingwa ry’iyi kaminuza bavuze ko buri muturage mu rwego rwe iyi kaminuza hari icyo yamufashije mu kwiteza imbere.

Urugero ni umusore w’imyaka 28,Rwirangira Athanase, uvuga ko nyuma yo kurangiza amashuri ye yisumbuye yabanje kubura akazi igihe kitari gito maze akigira inama yo kujya kwiga gukoresha mudasobwa(computer). Uyu musore byaramuhiriye maze arangije abona akazi ko kwandika ibitabo by’abanyeshuri barangiza muri INATEK.

Rwirangra avuga ko kumushara we ungana n’amafaranga 25 000 ku kwezi yaje kuwuguramo mudasobwa ze maze akiteza imbere none ubu ngo ari kwiga muri iyi kaminuza. Yemeza ko yunguka amafaranga 100 000 buri kwezi kandi ubu akoresha abandi bakozi nabo bahoze mu bushomeri.

Mu byishimo byinshi yagize ati: “sinarinzi aho nari kugana ntakazi ariko kubera iyi kaminuza ubushomeri nabuvuyemo. Numvaga ko kwiga muri kaminuza ari inzozi ko ubu narazikabije. Ubu ndirihira amafaranga agera ku 350 000 buri mwaka yose nkura muri aka kazi; kandi sijye jyenyine hari n’abandi tumeze kimwe”.

Si ubushomeri bw’abize gusa kaminuza ya Kibungo yaboneye igisubizo ahubwo no mu bandi bakora imirimo itandukanye irimo gutwara abantu, ubucuruzi n’ibindi babona abakiriya benshi b’abanyeshuri baba baje kwiga.

Mumazu yabatuye muri uyu mugi usanga buri wese afite amazu bacumbikiramo abanyeshuri. Abaturage bavuga ko kandi babona agafaranga gatubutse kuko nibura inzu y’icyumba bayikodesha ku mafaranga ari hagati ya 15000 na 20000 buri kwezi .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo avuga ko iyi kaminuza ituma abantu benshi babona akazi yaba abakihangira cyangwa abagahabwa na ba rwiyemezamirimo bashora imari mu mugi wa Kibungo.
Yagize ati “ishoramari uyu mujyi riri gufata indi ntera, kandi n’ubuzima buri guhinduka yaba k’umuhinzi ushora igitoki cye hano, kugeza no k’umucuruzi wo mu mujyi”.

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo ryatangiye mu mwaka wa 2003.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka