Imyuga yatumye batangira gukorera amafaranga bakiri ku ishuri

Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rumaze amezi atanu rwigishwa imyuga n’ikigo cy’urubyiruko, rwatangiye gukorera amafaranga rukiri ku ntebe y’ishuri, none rwizeye imbere heza.

Imashini imwe yo kwifashisha baboha imipira igura ibihumbi 200.
Imashini imwe yo kwifashisha baboha imipira igura ibihumbi 200.

Rwabitangaje ubwo rwahabwaga impamyabushobozi n’iki kigo tariki 28 Gashyantare 2019, ariko rukagira impungenge z’uko kuzabona ibikoresho byo kwifashisha muri iyi myuga bitazoroha.

Sabine Ishimwe wize ibijyanye no kuboha imipira, za napero n’utwenda tw’abana, yarangije ari uwa mbere n’amanota 99%.

Ashobora gukora imipira abanyeshuri bigana ine ku munsi, n’iy’abantu bakuru bakunze kwita amashweta atatu ku munsi. Akuyemo igishoro aba yatanze ku budodo, buri mupira awukuramo byibura amafaranga 1500 y’inyungu.

Ni ukuvuga ko ku munsi ashobora kubona inyungu iri hagati y’amafaraga 4500 n’6000 aramutse abonye ibiraka bihagije.

Nyamara ngo iyo ataza kwiga ntiyari kuyabona, dore ko ngo yari amaze imyaka ine ahagaritse kwiga nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kubera ko nyina atari kumubonera amafaranga y’ishuri.

Kugeza ubu ngo iyo abonye ibiraka aza kuri YEGO Center bakamutiza imashini agakora. Kugira ngo abashe gukora yisanzuye bisaba ko yibonera imashini ye, ariko kuyibona ntibyoroshye kuko ihenda.

Agira ati “Ahantu ntuye ibiraka biraboneka. N’ejo navuye hano kuri YEGO Center gukora imipira. Gusa kuzabasha kwigurira imashini ntibizanyorohera kuko igura ibihumbi 200.”

Kubera ko abana ubwabo batabasha kwibonera ibikoresho, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Clémence Gasengayire, asaba ababyeyi kubibafashamo kugira ngo boye gupfusha ubusa amezi atanu bamaze bajya kwiga, bataguma mu rugo ngo babafashe imirimo.

75 bize kudoda, kuboha imipira no gukora inkweto kuri YEGO center ya Gisagara bahawe impamyabushobozi
75 bize kudoda, kuboha imipira no gukora inkweto kuri YEGO center ya Gisagara bahawe impamyabushobozi

Yabibasabye muri aya magambo “Mu myaka weza, ushakishemo imashini uzifashisha. Mwiba ba bandi batekereza ngo akarere karabigishije nikabagurire n’imashini. Twatekereje kubigisha, ariko namwe nimubashakire ibikoresho.”

Icyakora, uru rubyiruko ruvuga ko bitazorohera ababyeyi kubona izo mashini kuko abenshi ari abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Yemwe ngo n’imyumvire ya benshi ntiyatuma bumva ko bagomba kubafasha gufata inguzanyo, nk’uko bivugwa na Claudine Uwimana wakoraga urugendo rw’amasaha atanu ajya anava kwiga kudoda.

Agira ati “Inguzanyo biciye ku babyeyi ntabwo byadukundira, kuko bamwe na bamwe baba batanifashije. Nkanjye kereka wenda ninishakashakira ubushobozi nkagira n’ababimfashamo.”

Visi Meya Gasengayire anavuga ko n’ubwo basabye ababyeyi gukora uko bashoboye bakababonera ibikoresho, na bo bazaguma kubakurikirana.

Anatekereza ko nibibumbira mu makoperative nk’uko babibasabye, hari igihe bazababonera inkunga nk’uko byagendekeye 59 barangije mu cyiciro giheruka babonewe imashini zo kudoda n’urwego rw’abagore (CNF).

Bibaye ku nshuro ya gatatu YEGO Center ya Gisagara itanga impamyabushobozi ku rubyiruko rwahize imyuga.

Muri 75 bazihawe tariki 28 Gashyantare 2019 harimo abahungu 8 gusa. Bose hamwe bize ari 76, umwe muri bo wagize amanota 40 gusa we yasabwe gusibira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaduha contact ziyi Yego center tukabaha inkunga? Abo bana babaye bari hamwe, twababonera machines nkeya basangira bagakora iyo myenda. Murakoze

Ngarambe yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka