Impunzi z’Abarundi zirangije ayisumbuye zirashima u Rwanda

Abana b’Abarundi bahungiye mu Rwanda kubera umutekano muke mu gihugu cyabo, bashima uko bakiriwe mu Rwanda kuko bakomeje kwiga bakaba bararangije amashuri yisumbuye.

Abana b'impunzi z'Abarundi bishimira uko bakiriwe mu Rwanda kuko byatumye babasha gukomeza amashuri yabo
Abana b’impunzi z’Abarundi bishimira uko bakiriwe mu Rwanda kuko byatumye babasha gukomeza amashuri yabo

Abo bana bakomereje amashuri yabo mu Rwanda babifashijwemo na ‘Fondation Joseph’, umuryango washinzwe n’abavandimwe b’Abarundi baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wita ku iterambere, mu rwego rwo kubagoboka aho bari bari mu buhungiro, bakaba ubu bishimira ko basoje amashuri yisumbuye kandi batsinze neza.

Muri rusange abo bana bavuga ko bashima uko bakiriwe mu Rwanda kuko babonye umutekano baburaga iwabo, hanyuma banabona uko bakomeza kwiga nta vangura mu mashuri bigagamo, nk’uko bitangazwa na Nduwayo Darlène, wageze mu Rwanda muri 2015.

Agira ati “Natangiye kwiga muri 2016 kuko twaje mu mwaka hagati, mbanza kwiga i Nyamata ariko nyuma njya kuri Collège Ste Marie Reine Kabgayi kuko ari ho hari ibyo nigaga. Nakiriwe neza kuko nta vangura ryari rihari, nasangiraga n’abandi tukanarara hamwe nta kuvuga ko hari ikigenewe Umunyarwanda kitareba Umurundi”.

Arakomeza ati “Ndashima cyane Fondation Joseph yadufashije kubona amafaranga y’ishuri tukiga tukaba turangije kuko tutatekerezaga ko tuzakomeza. Turashima cyane n’u Rwanda rwatwakiriye”.

Irangarukiye Jean Pierre wigiye mu nkambi y’impuzi ya Mahama, na we ashima u Rwanda kuko buri mwana uri mu nkambi yemerewe kwiga.

Ati “Ndashima Imana n’ubuyobozi bw’u Rwanda rwatwakiriye tubona amahoro kuko iwacu twari twarayabuze, umuntu ataryama, yanaryama ntiyizere ko bucya ndetse dukomeza no kwiga. Ndashima Fondation St Joseph yadufashije kubaho mu buzima bugoye bw’ubuhunzi n’ubu igikomeje”.

Uwo muryango ufasha abo bana, unaguriza amafaranga make atagira inyungu abafite udushinga two kwiteza imbere, nk’ubucuruzi n’ibindi, ugatangirira ku bihumbi 250Frw, uyishyuye neza akagurizwa ayisumbuyeho.

Umwe mu babyeyi b’abo bana, Bayera Espérance, na we wari witabiriye ibirori byo kwishimira ibyo abana babo bagezeho, avuga ko ari intambwe nziza bagezeho akanashima u Rwanda.

Ati “Icyambere nshima ni ukuntu twakiriwe neza tukigera mu Rwanda, turiruhutsa kubera amahoro twahasanze. Ikindi cy’ingenzi ni uko abana bacu babashije kwiga, ubu tukaba twishimira ko nibura baragije ayisumbuye ku buryo bakwirwanaho mu buzima, kuko iyo uhunze utamenya ibiri imbere”.

Uwo mubyeyi akomeza agira inama abo bana yo gukomeza kwitwara neza birinda irari ry’ibintu, kuko ryabashora mu ngeso mbi zakwangiza imbere habo.

Ukuriye Fondation Joseph mu Rwanda, Casimir Bizimana, avuga ko bakomeza gukurikirana abo bana no mu buzima bwo hanze kugira ngo babashe kwibeshaho.

Ati “Dukomeza kubakurikirana, cyane ko bo bataba mu nkambi, kugira ngo imyitwarire yabo ikomeze kuba myiza. Kubera ko Fondation Joseph itabasha kubishyurira kaminuza, abatarize imyuga ibafasha kuyiga mu gihe gito ibishyurira, bityo bakaba babona imirimo ituma babaho neza batiyandaritse”.

Fondation Joseph ifasha abana ahanini b’impunzi n’imiryango yabo iyo itishoboye, ubu ikaba yita ku bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho yita kuri 236 mu Rwanda na 400 muri Uganda, gusa abo bana bakaba bafite ikibazo cy’uko batarabona uko biga kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Koko barakoze cyane kwerekana ko bashoboye kwiga nubwo mu gihugu cabo hari imvururu kandi ndashimira nyakubahwa president kagame ku bintu byose agenera impuzi zabarundi mu rwanda mugihe ahandi ho bavuga ko bamerewe nabi niwirambire president wacu komeza uyobora africa

...$

Nishimwe arnaud yanditse ku itariki ya: 28-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka