Impfubyi zirenga 1000 zikeneye imiryango izakira

Leta y’ U Rwanda irimo gushakisha imiryango irenga 1000 yifuza kwakira abana bamaze imyaka ine mu bigo by’impfubyi barabuze imiryango ibakira ngo ibarere.

Kuva muri 2012 ubwo Leta yatangizaga gahunda yo gukura abana bose mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango, abarenga 3500 babonye imiryango ibakira.

Abana bakirwa mu miryango babona uburere bufite ireme bakavamo abantu bazima
Abana bakirwa mu miryango babona uburere bufite ireme bakavamo abantu bazima

Imwe muri yo yabafashe nk’abana bayo mu buryo bwemewe n’amategeko (adoption), indi ibafata kugira ngo ibarere. Ibi byatumye ibigo 23 by’impfubyi bifunga imiryango.

Gusa, kugeza ubu haracyari abana 1271 barimo abana b’impfunyi ndetse n’abatawe n’ababyeyi babo bagitegereje imiryango yabakira, mu gihe igihe ntarengwa cyo gufunga ibigo by’impfubyi cyari Ukuboza 2015.

Pamela Mudakikwa, Ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), aganira na Kigali Today kuri iki kibazo, yavuze ko iyi minisiteri ikomeje ubukangurambaga ngo abo bana na bo babone imiryango.

Yagize ati “Itariki ntarengwa twari twarashyizeho yo kuba bose baramaze kubona imiryango ntiyakunze. Turashishikariza umuryango Nyarwanda kugira iki gikorwa icyabo.”

Mu mpera za 2016, ubukangurambaga bwo gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango, bwageze no ku bayobozi b’amadini n’amatorero.

Mudakikwa avuga ko babikoreye kumvisha abayobozi b’amadini n’amatorero gufata iya mbere mu kwitabira iyi gahunda kandi bakanabishishikariza abayoboke babo.

Musenyeri Charles Rwandamura, Umuyobozi wa “New United Pentecostal Churches” we, avuga ko yakiriye abana umunani iwe mu muryango akanabarihira amashuri, ubu bakaba bararangije kaminuza.

Mgr Rwandamura we, yatangiye iki gikorwa mbere y’uko Leta itangiza politiki yo gufunga ibigo by’imfubyi abana bagashakirwa imiryango ibarera.

Agira ati “Nk’itorero muri rusange, tuzatangira ubu bukangurambaga muri Gashantare 2017 dushishikariza abakirisito kwakira abana b’Abanyarwanda bakava mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango kandi bagahabwa uburere bukwiye.”

Migeprof ivuga kandi ko banashyizeho izindi ngamba zo kubuza abana guta imiryango yabo bakigira ku mihanda, kuko biri mu bituma bisanga mu bigo by’impfubyi.

Pamela Mudakikwa, ushinzwe Itangazamakuru muri Migeprof, avuga ko bashyizeho komite y’abantu barindwi muri buri kagari ishinzwe gukemura ibibazo byo mu miryango.

Pamela Mudakikwa, Ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y' Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof)
Pamela Mudakikwa, Ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof)

Iyo komite igizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, umwe mu bagize komite y’urubyiruko mu kagari, umwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu kagari, uhagarariye sosiyete sivili, uhagarariye amadini n’amatorero,00 n’umwe mu baturage b’inyangamugayo mu kagari.

Muri aka kazi kabo k’ubukorerabushake, iyi komiti ireba ibibazo biri mu muryango birimo ibibazo birebana n’ihohotera rikorerwa abana, abana bata ishuri, imirire mibi, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Mu bukangurambaga bushya irimo gukora mu baturage, Migeprof ikorana inama n’ababyeyi ibinyujije mu bafatanyabikorwa bayo bakora ibijyanye no kwita ku burenganzira bw’umwana, bakarebera hamwe ibibazo byugarije abana n’uburyo bwo kubikemura.

Izi nama mu turere zibanda cyane ku bibazo biri mu gace ziba zikorerwamo. Nko muri Rubavu, kuri uyu wa 26 Mutarama 2017, ababyeyi baraganira ku bibazo by’abagore bazinduka bajya gushabika muri Congo bagasiga abana babo ku mupaka.

Mudakikwa agira ati “Turimo kureba uko twashyiraho irerero ry’abana bato (EDC), abo babyeyi bajya basigamo abana, aho kubata ku muhanda, ibintu bitara byiza ku mutekano wabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mana fasha abafasha abandi.!

MURWANASHYAKA Alphonse yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

nange ndimubagombaga gukurwa muri ibyo bigo ariko kubera ko nari nakomeje kwiga nkaba ndangirije TTC SAVE mukwigisha indimi none nisabiraga umugiraneza wese aho ari hose ko yandebaho.ubumenyi mfite:gucuranga piano,indimi: icyongereza,igifaransa,n’ikinyarwanda nkaba n’umucomedian.rwose mumfashe mperereye mu karere ka rusizi.wumvise ijwi ry’imana wampamagara kuri:0728602996 murakoze cyane

MURWANASHYAKA Alphonse yanditse ku itariki ya: 12-02-2017  →  Musubize

Ikibazo njyewe nibariza umuryango wemerewe kwakira umwana ngo umurere niki asabwa kuba akurikiza. kuko akenshi twasanze hari impfubyi zimwe zagiye kurererwa mu miryango nayo ubwayo itishoboye,abagore badafite abagabo bafite abana barenze umwe bakora akazi kagataro kuburyo nabo ubwabo badafite ubuzima bwiza bwo kwibeshaho hama mukamwongerera umuzigo wo kurera undi mwana nabe atabashoboye, ubwo nimubona ko muba mushaka ko abana bo mu muhanda badashira, kubera abo ufite ntushoboye kubarera umwongeyemo undi ubwo mubona azamurera gite.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Banyarwanda, banyarwanda kazi, basomyi, banyamakuru namwe mwese muzobereye mugusesengura inkuru mubwire...Hari ikibazo nkunda kwibaza kikanyobera? Mu Rwanda hari abarokore, abagaturika n’abayisalamu bangana gute? Abo bose kandi birirwa mu nsengero, groupes za whatsapp z’abasengana n’ibindi basingiza urukundo, badahwema kutwumvisha ko biyeguriye Imana! Gute igihugu cyuzuyemo abo bantu bose kinanirwa gucumbikira imfubyi 1000?

paulin yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka