Imishinga y’abanyeshuri ba INES-Ruhengeri ishobora kuba igisubizo ku bitumizwa mu mahanga

Abayobozi mu nzego zinyuranye barishimira uburyo abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bakomeje guhanga udushya, mu rwego rwo gufasha igihugu guhanga imirimo no gukora bimwe mu bikoresho Leta ishoramo amafaranga ibitumiza mu mahanga.

Guverineri Gatabazi JMV yishimiye intera yagezweho n'abiga muri INES-Ruhengeri
Guverineri Gatabazi JMV yishimiye intera yagezweho n’abiga muri INES-Ruhengeri

Ni muri gahunda y’umunsi ngarukamwaka ubera muri iryo shuri uzwi ku nyito ya “Career day”, aho abanyeshuri bamurikira abayobozi, abafatanyabikorwa na ba rwiyemezamirimo banyuranye, babereka ubumenyi bamaze kugeraho mu myigire yabo n’udushya bahanga.

Uwo munsi w’imurikabikorwa wabaye ku itariki ya 29 Ugushyingo 2019, witabirwa n’imbaga y’abantu bari baje kwihera ijisho ibikorwa by’abanyeshuri, umunsi wahuriranye n’izindi gahunda zirimo gutangiza umwaka w’amashuri ku mugaragaro no kwakira indahiro z’abanyeshuri bayobora abandi muri INES-Ruhengeri mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, avuga ko kumurika imishinga y’abanyeshuri bitanga umusaruro bikagira inyungu kuri benshi.

Ati “Umusaruro wa mbere bitanga, biwuha bariya babitegura, iyo umunyeshuri yashoboye kugira igitekerezo akabibyaza umushinga ufatika, ubwabyo aba yize.

Undi musaruro ni aba bose babireba, abanyeshuri cyane cyane kuko hari igihe umunyeshuri yiga ariko akaba atazi icyava mu byo yiga, iyo abonye mugenzi we akoze ikintu gifatika aba yize ikintu gikomeye noneho n’abafatanyabikorwa na bo bakahigira ndetse bakaharambagiriza abantu beza bashoboye”.

Abayobozi banyuranye bishimiye ibyagezweho n'abiga muri INES-Ruhengeri
Abayobozi banyuranye bishimiye ibyagezweho n’abiga muri INES-Ruhengeri

Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga kandi ko undi musaruro uva ku bijya ku isoko ry’umurimo abo banyeshuri berekana. kandi iyo mishinga ikajya no mu yandi marushanwa aho yavanamo amafaranga abateza imbere.

Ati “Umusaruro urimo ingeri nyinshi cyane, ariko muri rusange ni umusaruro w’igihugu. Abana barezwe neza bagakora ibintu bizima, babijyana hanze bikabatunga bikanongerera igihugu ubushobozi”.

Iyi robo iterura ibisaga ibiro ijana yavumbuwe n'umunyeshuri wiga muri INES-Ruhengeri
Iyi robo iterura ibisaga ibiro ijana yavumbuwe n’umunyeshuri wiga muri INES-Ruhengeri

Bimwe mu byamuritswe n’abanyeshuri byashimwe n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bitabiriye uwo munsi, birimo amatafari abumbwe mu musenyi uvanze n’umushongi wa pulasitike. Ayo matafari ashobora no kubakishwa inzu mu mazi. Hamuritswe na robo igenewe kwifashishwa mu buhinzi, ubwubatsi n’ahandi, hari n’uburyo abo banyeshuri bavumbuye bwo kuhira imyaka hakoreshejwe amazi make n’ibindi.

Batunganya n'ibikomoka ku mbuto
Batunganya n’ibikomoka ku mbuto

Karinda Raymond wavumbuye itafari rikomeye abumba mu mucanga na pulastike agira ati “Umushinga wanjye ni uw’amatafari mbumba mu mucanga uvanze na pulasitike, nkakora itafari rikomeye ryakubakishwa mu mazi no mu bishanga.

Ni umushinga natekereje ndeba uburyo nakora itafari ryubakishwa mu mazi kandi rihendutse, nsanga ngomba kwifashisha pulasitike kuko ari n’uburyo bwo kurengera ibidukikije byangizwa n’izo pulasitike”.

Akomeza agira ati “Imibare igaragaza ko buri munsi Coca Cola ikora miliyoni y’uducupa mu munota. Ibaze ayo macupa yose ku bidukikije, kandi uducupa dutatu tuvamo itafari. Ni yo mpamvu natekereje nti nakora iki gihendutse cyagirira akamaro u Rwanda. Ni itafari rishobora kubakishwa mu mazi inzu ntigire icyo iba, kuko ndiraza mu mazi iminsi ine nkarikuramo ritangiritse na gato, nta mazi ashobora kuryinjiramo”.

Bagaragaje n'uburyo bw'ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuhira imyaka
Bagaragaje n’uburyo bw’ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuhira imyaka

Mugenzi we Gadi Nishimwe, Umunyeshuri wamaze kuvumbura Robo ikoreshwa n’amazi n’imirasire y’izuba wagiye utwara ibihembo bitandukanye mu marushanwa mpuzamahanga avuga uburyo yateguye umushinga we.

Ati “Umushinga wanjye ni robo nakoze ibasha gukoreshwa mu mpande zitandukanye, haba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bwubatsi aho mu mikorere yayo itagora kuko ikoreshwa n’amazi n’imirasire y’izuba."

Gad Nishimwe yavumbuye robo ikoreshwa n'amazi n'imirasire y'izuba
Gad Nishimwe yavumbuye robo ikoreshwa n’amazi n’imirasire y’izuba

Akomeza agira ati “INES ni mu rugo, ni umuryango tubamo mugari kuko iyo ugaragaje impano, ubwenge, ikintu gitandukanye n’icy’abandi, baguha ingufu. Nk’ubu bangenera amafaranga y’ingendo, ahantu hose ngiye bampa imodoka ikanjyana, n’ibikoresho byose mbasabye barabimpa, dufite aho baduhugurira dutegurira n’imishinga yacu, ni yo mpamvu mu ruhando mpuzamahanga dukomeje kwiharira ibikombe mu marushanwa twitabira”.

Guverineri Gatabazi arizera ko imishinga y'abiga muri INES izagabana ibitumizwa hanze
Guverineri Gatabazi arizera ko imishinga y’abiga muri INES izagabana ibitumizwa hanze

Imishinga abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri bakora ijyanye no guhanga udushya, yashimwe cyane n’ubuyobozi bwitabiriye iryo murikabikorwa, aho bwemeza ko mu gihe abanyeshuri bo muri INES bakomeje guhanga udushya, gutumiza ibikoresho binyuranye mu mahanga byaba amateka, nk’uko Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabitangaje.

Ati “Amashuri ya Siyansi na Tekinoloji kera ntabwo yabagaho, bigatuma ibintu byose dutekereza twumva ko bigomba gukurwa mu mahanga, biva za Burayi, muri Amerika, muri Aziya. Iyo tubonye ibintu nk’ibi ni urugero rw’ibishoboka”.

Akomeza agira ati “Babikoze, babigaragaje ko bishoboka. Ariya matafari ni meza, ziriya divayi bakora ni nziza, ririya koranabuhanga mu buhinzi bagaragaza imashini bakora zishobora kwifashishwa mu bwubatsi dusanzwe tuzi ko ziva mu mahanga, ni ikigaragaza ko mu minsi iri imbere ibintu byinshi bizajya bikorerwa mu Rwanda kandi bikozwe n’Abanyarwanda”.

Bamuritse n'amatafari akorwa muri pulasitike ashobora kubakishwa no mu mazi
Bamuritse n’amatafari akorwa muri pulasitike ashobora kubakishwa no mu mazi

Mu butumwa Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri yageneye abanyeshuri, yabasabye gukomeza guhanahana ubumenyi na Kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga, ariko abasaba gukomera ku muco w’igihugu no gukunda Imana.

Musenyeri Harolimana yijeje abanyeshuri ko INES-Ruhengeri itazahwema gukomeza kubafasha mu mishinga yabo, ndetse igashoramo n’amafaranga menshi azatuma abanyeshuri bakomeza guhanga udushya, mu rwego rwo gufasha igihugu mu iterambere mu rwego rwo guharanira kwigira.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri barasaga 3150, aho abasaga 130 muri bo baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Iryo shuri rikaba ryiteguye kwakira abandi banyeshuri mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Abayobozi b'abanyeshuri na bo barahiriye kuzuza inshingano
Abayobozi b’abanyeshuri na bo barahiriye kuzuza inshingano
Abiga muri INES-Ruhengeri bakomeye no ku muco w'Igihugu
Abiga muri INES-Ruhengeri bakomeye no ku muco w’Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza Cyane rwose,arko gukora robot cg itafari ntabwo ari ubuvumbuzi, mukosore imivugire yinkuru zimwe

kege yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka