Imibare yiga yatumye akora porogaramu itahura kampani 100 zanyereje imisoro

Sylivera Justine, wo mu gihugu cya Tanzania, avuga ko yamaze kuvumbura uburyo bwo kugenzura abanyereza imisoro bakora ubucuruzi bwa Forode.

Mu rugendo bakorera muri INES bishimiye raboratwari z'iryo shuri
Mu rugendo bakorera muri INES bishimiye raboratwari z’iryo shuri

ibi yabivuze ubwo abanyeshuri biga mu kigo Nyafurika cyigisha amasomo y’imibare nka siyansi AIMS (The African Institute for Mathematical Sciences), bishimiraga ubumenyi bamaze kunguka nyuma yo gukora porogaramu zifashishwa mu iterambere rya Afurika hagendewe ku mibare na Siyansi.

Icyo kigo cya AIMS gikorera mu bihugu binyuranye bya Afurika birimo n’u Rwanda, cyashinzwe hagamijwe kubaka ubushobozi no kwigira kw’abanyafurika mu masomo ajyanye na siyansi n’imibare.

Mu rugendoshuri bamwe mu banyeshuri biga muri AIMS, bakomeje kugirira mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse ubuhanga bamaze kugeraho, aho bagaragaje imishinga bakoze ifitiye Afurika akamaro hifashishijwe imibare na siyansi.

Sylivera Justine, Avuga ko yamaze kugaragaza ibigo bigera ku 100 byagiye binyereza imisoro muri ubwo buryo kandi bigira akamaro kuko byahanwe.

Ati “Ubwo nari muri sitage muri Rwanda Revenue Authority nakoze muri gahunda ishinzwe gucunga abanyereza imisoro ya Leta, umushinga nabashije gukora umushinga aho porogaramu nifashishije yabashije gutahura kampani 100 zagiye zinyereza imisoro mu buryo bwa forode.”

Abo banyeshuri biga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri AIMS, ngo biteguye kuminuza muri siyansi n'imibare
Abo banyeshuri biga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri AIMS, ngo biteguye kuminuza muri siyansi n’imibare

Sylivera avuga ko abantu benshi bibeshya bagatekereza ko abazungu aribo bazi byose, nyamara kuri we ngo siko abibona kuko n’abirabura bashoboye.

Ati “hari ubwo twimwa amahirwe ngo tugaragaze ibyo dushoboye,byose bigaharirwa abazungu ngo nibo bazi byose,njye siko mbibona, natwe turashoboye”.

Murera Gisa Jean de Dieu, umunyarwanda wiga muri AIMS nawe avuga ko yamaze gukora porogaramu ihuza amabanki n’abakiriya bayo mu buryo bw’ iyakure.

Agira ati“abanyafurika natwe turashoboye, ndangiza kaminuza nasabye kujya muri AIMS-Rwanda, ngezeyo bampa amahirwe yo gukora stage muri Bank of Africa, nkora umushinga nifashishije porogaramu yitwa ARA yatumye menyekana, ni porogaramu yifashishwa hirya no hino ku isi aho amabanki akurikirana imikorere y’abakiriya mu buryo bworoshye”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES Ruhengeri avuga ko gukorana n’ikigo gikomeye mu kwigisha imibare na Science hari aho bizageza abanyeshuri biga muri iryo shuri rikuru.

Agira ati“kuba dufitanye imikoranire na AIMS n’uburyo ikomeye mu myigishirize y’imibare na siyansi, biratuma tubigiraho,tuzamure urwego, uburyo kiriya kigo gikora gikemura ibibazo, birahuza na gahunda yacu yo guteza imbere amasiyansi n’imibare, turahuza imishinga n’abanyeshuri ba AIMS ubumenyi bwiyongere”.

Icyifuzo cy’umuyobozi wa INES Ruhengeri cyishimiwe na Blaise TCHAPNDA, umuyobozi wa AIMS aho yashimye ubushobozi yasanze muri INES mu iterambere ry’imyigishirize ya siyansi.

Avuga ko yishimiye gufatanya na INES-Ruhengeri mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’imyigishirize mu mibare na siyansi, hagamijwe gukemura ibibazo binyuranye bya Afurika, ahitabazwaga abahanga baturutse ku yindi migabane.
INES Ruhengeri na AIMS Rwanda bagiranye amasezerano y’imikoranire tariki 17 Werurwe 2018.

Urugendo icyo kigo gikomeje kugirira muri INES, rukaba rugamije ibiganiro ku mpande zombi,baganira ku ngingo zinyuranye mu guteza imbere imyigire n’imyigishirize ya siyansi n’imibare muri kaminuza no guhererekanya abarimu n’abanyeshuri mu gukorera hamwe ubushakashatsi bushingiye k’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

AIMS ifite amashami mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Africa y’epfo, Cameroon,Senegal n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka