Imfungwa n’abagororwa 603 bahawe impamyabushobozi mu myuga
Imfungwa n’abagororwa 603 bafungiye muri Gereza eshanu zo mu gihugu bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere (Level 1), mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Ni mu muhango ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Magereragere, kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, ukitabirwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu.
Abahawe impamyabushobozi ni abagore n’abagabo bafungiye muri gereza ya Nyarugennge, Huye, Rwamagana, Rubavu na Nyanza, barimo 209 bo muri gereza ya Nyarugenge, bose bakaba bari bamaze igihe cy’amezi atandatu bakurikirana amasomo yabo.
Abahawe impamyabushobozi bakurikiranye amasomo arimo Ubudozi, Ikoranabuhanga, Mekanike hamwe no gukora imisatsi, bikazabafasha kugira ubushobozi bwo kwiyubaka nyuma y’igifungo bakatiwe.
Uretse abagifunzwe, hari abarangije igihano cyabo bari baje kwifatanya na bagenzi babo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi, bishimira ko imyuga bigiye muri gereza irimo kubafasha guhindura imibereho yabo.
Isaac Iyakaremye wigiye ikoranabuhanga muri geraza ya Nyarugenge mbere y’uko arangiza igihano, avuga ko mbere yari yarafungiwe ubujura bitewe nuko ntacyo yakoraga ariko ngo nyuma yo gusohoka afite ubumenyi byamufashije mu mibereho.
Ati “Nta mibereho nari mfite, ariko nkigera hano nkiga ‘computer’ nabonye ko ari ikintu cyiza cyazamfasha mu buzima. Ngisohoka nabwiye umuryango wanjye unshakira computer ndetse banshakira naho nkorera, ubu nkora design, dukora ibyapa byamamaza, invitation, ibyo n’ubumenyi nakuye hano muri gereza mu gihe cy’amezi atandatu cya gahunda ya TVET, kandi nkimara kugera hanze nahise ntangira gukora ku mafaranga kubera ubumenyi nakuye hano”.
Sifa Dusabe amaze igihe kirenga imyaka 18 afungiye icyaha cya Jenoside, akaba ari hafi kurangiza igihano yakatiwe cy’imyaka 19, avuga ko igikorwa cyo kwigishwa kidasanzwe bakorewe kuko bitwaga abanyabyaha.
Ati “Nabikunze kuko ni amarembo badufunguriye atwinjiza mu buzima bwiza, mfite intumbero yo gushinga aho badodera ngakoresha abakozi benshi kugira ngo abantu bangirireho umugisha mbashe kwiteza imbere. Nzashyiramo n’ibindi bikorwa kuko nize n’ibindi bintu nko gukora amasaro mu mpapuro ku buryo nakora amaherena, ibinigi, abazajya baza kudodesha tukabahamo impano bijyanye”.
Uretse kwishimira ko bize imyuga izabafasha kwiyubaka nyuma y’igifungo, icyo imfungwa n’abagororwa bahurizaho ni uburyo bafashwe neza muri gereza, kuko icyo bemererwa n’amategeko cyose bakibona nk’uko bikwiye.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), CG Juvenal Marizamunda, avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze abagera hafi kuri 80% by’abacumbikiwe muri gereza ari abatarabashije kwiga amashuri menshi, kuko benshi muri bo bagarukiye mu wa gatandatu w’abanza.
Ati “Iyo urebye nanone usanga abagera kuri 60% bafite munsi y’imyaka 40, abenshi muri bo usanga bafungiye ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi. Zimwe mu mpamvu zikomeye zituma urubyiruko rwishora mu byaha ni ukuba imburamukoro, kandi bakeneye kubaho bagashaka ibisubizo by’ibibazo bafite bibashora mu byaha”.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Tekiniki, imyuga, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yavuze ko gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro RCS yatangije izafasha mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2024.
Yagize ati “Ibi bizafasha mu cyerekezo cy’igihugu cya gahunda y’iterambere, aho mu mwaka wa 2024, nibura 60% by’abarangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bazagana imyuga n’ubumengiro”.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, yasabye abarangije amasomo yabo ko yazababera impamba igihe bazaba barangije igihano, bakazirinda kongera kwishora mu bikorwa bibaganisha mu byaha, ariko kandi ngo urwego ahagarariye ruzakomeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi zikigaragara muri gereza.
Ati “Ndizeza ubuyobozi bukuru bwa RCS ko Guverinoma izakomeza kubafasha kubaka ubushobozi, kugira ngo mukomeze kurangiza inshingano zo kugorora abanyabyaha mwashyikirijwe n’inkiko”.
Gereza ya Nyarugenge irimo imfungwa n’abagororwa bahoze bafungiye muri 1930, ndetse na gereza ya Gasabo yabaga ku Kimironko mbere y’uko bimurirwa i Mageragere mu mwaka wa 2016, kuri ubu ikaba ifungiwemo abagera ku 11801, barimo abagabo 10780 n’abagore 1021. Muri iyo gereza harimo kandi abana 137 bari munsi y’imyaka itanu.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Umva muri iyi Video Nsabimana Callixte (Sankara) asobanura uko babayeho muri Gereza:
Ohereza igitekerezo
|