Imbuto Foundation yahembye abakobwa batsinze neza

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Udushya, Paula Ingabire, arasaba abakobwa gushingira ku mahirwe igihugu kibaha bakiga bagamije kuba abayobozi bacyo.

Minisitiri Paula Ingabire avuga ko abakobwa bafite ubushobozi nk’ubw’abahungu kandi n’amahirwe igihugu kibaha angana. Asaba abana b’abakobwa kwiga cyane bagamije guteza imbere igihugu ariko bafite n’intego yo kuba abayobozi.

Ati “Tubaremamo indangagaciro yo kwigira no kwiha agaciro bakumva ubushobozi bafite bungana n’ubwa basaza babo. Amahirwe Leta itanga ntirobanura. Bakwiye kwiga bagatsinda bagakorera igihugu bakajya no mu buyobozi bwacyo.”

Ibi Minisitiri Ingabire yabitangarije i Nyagatare ku wa 16 Werurwe 2019, ubwo abakobwa 33 batsinze neza ibizamini bya Leta bahembwaga n’umuryango Imbuto Foundation.

Uwera Asiah ni umwe mu bakobwa bahembwe kubera kwitwara neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye. Avuga ko yashimishijwe cyane n’ibikoresho bahawe kuko bizabafasha kwiga neza kaminuza. Yemeza ko kugira ngo abigereho abikesha ikinyabupfura, kwiga ashyizeho umwete no kwiha intego.

Ati “Mu by’ukuri birantunguye ntabyo nari niteze, ndishimye. Mudasobwa izamfasha kwiga neza kaminuza. Uyu musaruro ndawukesha umwete, ikinyabupfura no kwiha intego z’icyo nifuza kuba cyo.”

Lydiane Kayiranga, inkubito y’icyeza(uwatsinze neza kurusha abandi) mu mwaka wa 2010 avuga ko yahuye n’ubuzima bugoranye mu myigire ye kuko n’ubwo yari yatsinze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye neza, ubukene bw’umuryango we ngo bwatumye ajya gukora akazi k’isuku kugira ngo abashe kubaho.

Icyakora ngo kwihangana byatumye abona amahirwe yo kwiga abikesha Imbuto Foundation. Ubu ni umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu mushinga wa ECD.

Asaba urubyiruko rw’abakobwa kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha no kwiha intego z’aho bashaka kugana.

Ati “ Dukwiye gukoresha amahirwe dufite y’umwihariko kuko ataboneka mu bihugu byinshi. Abana b’abakobwa ntabwo henshi bemererwa kwiga no gukora. Dukwiye kuyabyaza umusaruro tukiha n’intego z’aho dushaka kugera.”

Gisagara: Abakobwa basabwe kugira uruhare mu gutegura ahazazahabo

Igikorwa cyo guhemba abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta cyabereye no mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri uwo muhango, abakobwa 70 bo mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali batsinze neza mu bizamini bya Leta kurusha abandi ni bo bahembwe na Imbuto Fondation.

Muri bo harimo 54 barangije amashuri abanza, icyenda barangije icyiciro rusange ndetse na barindwi barangije amashuri yisumbuye.

Bahawe ibihembo birimo ibyemezo by’ishimwe ndetse n’ibikapu byarimo inkoranyamagambo y’icyongereza, ibitabo 2 byo kwigiramo icyongereza, ibikoresho byo mu ishuri (Boîte Mathématicale) n’ibikoresho by’isuku abakobwa bakenera.

Harimo kandi ikayi yo kwandikamo gahunda y’umunsi, n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 20 yo kubafasha gufunguza konti zo kuzigama ndetse no kubamenyereza kuzigama bakiri batoya.

Abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bongereweho akamashini kifashishwa mu kubara (calculatrice), naho abarangije amashuri yisumbuye bongererwaho mudasobwa zigendanwa.

Ibi byose ngo babihawe mu rwego rwo gushishikariza n’abandi bana b’abakobwa bacyiga gukunda kwiga, nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, wari witabiriye iki gikorwa.

Yagize ati “Guhemba abana b’abakobwa bitwaye neza, imbere y’abandi, biriya biba ari ubutumwa bwo kugira ngo bigaragare ko abana b’abakobwa bashoboye, ko babishyizemo imbaraga batsinda kandi neza, bikaba byabagirira akamaro.

Ubutumwa bwahawe abana b’abakobwa bari muri ibi birori, ni uko batagomba kwitinya, bagashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo ejo habo hazabe heza.

Jacqueline Kayitare ukora mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, yabaganirije ku buryo yize bimugoye ariko ubu akaba afite impamyabumeyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s Degree) ndetse n’akazi.

Yashoje ubuhamya bwe agira ati “Njya mbwira abana banjye ngo nzariha amafaranga y’ishuri, ariko sinzakwicarira ku ntebe y’ishuri. Uko byagenda kose, uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwawe ni ngombwa.”

Yunzemo ati “Nutangira kwemerera abahungu bakagushuka, ejo hazaza harimo gupfa ni ahawe. Kwiga ni byo bizakugirira akamaro kuruta ibindi byose umuntu yagushukisha, kuko numara kwibonera ibyawe ni bwo uzabona ko nta cyasimbura amahirwe yo kwiga mufite uyu munsi.”

Abana bahembwe byabashimishije kandi ngo bafite intego yo gukomeza kwiga bashishikaye.

Dorothée Dushimimana ufite imyaka 13 yahembewe kugira amanota meza mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Yagize ati “Byanteye kurushaho kwigirira icyizere, numva ko ngomba gukomerezaho. Ngiye kwiga nshyizeho umwete kugira ngo n’ibihembo by’ubutaha na byo nzabitware.”

Abiga mu rwunge rw’amashuri Ste Bernadette i Save, ari na ho habereye uyu muhango, babonye bagenzi babo bahabwa ibihembo bavuga ko na bo bagiye kurushaho gukora cyane.

Uwitwa Patience wiga mu mwaka wa kane ati “Bano bana bahembwe nabigiyeho gukora cyane, kwigirira icyizere no kumva ko nanjye nshoboye, ko n’ibihembo nabigeraho.”

Batatu mu bana bahembwe na Imbuto Foundation barangije amashuri yisumbuye bize ibijyanye n’ubwubatsi, bemerewe guhabwa akazi mu gihe bagitegereje kujya kwiga muri kaminuza.

Kuva umuryango Imbuto Foundation washingwa muri 2005, abakobwa 4,852 bamaze gushimirwa gutsinda neza ibizamini bya Leta.

Andi mafoto

Lydiane Kayiranga yaganirije abakobwa inzira yanyuzemo, abagira inama yo kwiha intego z'aho bashaka kugana
Lydiane Kayiranga yaganirije abakobwa inzira yanyuzemo, abagira inama yo kwiha intego z’aho bashaka kugana
Jacqueline Kayitare ukora muri RGB yifashishije urugero rw'uburyo yize bimugoye, ashishikariza abakobwa kutarangara
Jacqueline Kayitare ukora muri RGB yifashishije urugero rw’uburyo yize bimugoye, ashishikariza abakobwa kutarangara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka