Imbuto Foundation irashishikariza abiga kaminuza kwimenyereza kuvugira mu ruhame

Umuryango Imbuto Foundation usaba urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda kwitabira gahunda yo kwiga kuvuga no kugaragaza ubumenyi bwabo mu ruhame.

Arthur Nkusi avuga ko impano ze hari aho zimugejeje kurusha abaminuje cyane batazi gutanga ibyo bazi
Arthur Nkusi avuga ko impano ze hari aho zimugejeje kurusha abaminuje cyane batazi gutanga ibyo bazi

Imbuto Foundation ugaragaza ko hari igihe abarangiza amashuri ya Kaminuza batigirira ikizere cyo kubasha gusangiza abandi ibyo bashoboye gukora, bigatuma impano zabo zitabagirira akamaro.

Umushyushyarugamba akaba n’Umunyarwenya Arthur Nkusi umwe mu bafite aho bigejeje kubera akamaro ko kuvugira mu Ruhame, avuga ko ari impano idasaba kuba warize amashuri menshi, ahubwo ituma ibyo wifitemo bisohoka byakundwa ukabihemberwa.

Avuga ko yize ubuhinzi, ariko atari byo akora kuko impano ye akomora kuri se yatumye ayoboka iyo gukora kuri radio, gukina filime no gusetsa abantu benshi kandi bikaba bimutunze.

Agira ati “Kera amatangazo ya Leta yatambukaga gusa kuri Radio rwanda, none asigaye aca krui Twitter,u rwanda rwarahindutse,muhaguruke mubgaragaze impano zanyu,ntibisaba ko uba warize kaminuza, gusa mwige muteganya kugaragariza abanyarwanda ibyomushoboye kubakorera.”

Mbanza avuga ko kwiga kuvugira mu ruhame bizabafasha bageze ku isoko ry'umurimo
Mbanza avuga ko kwiga kuvugira mu ruhame bizabafasha bageze ku isoko ry’umurimo

Umuyobozi wungirije wa Club Toast masters muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Mbanza Steven, avuga ko kumenya kuvugira mu ruhame bizabafasha bageze ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bo muri kaminuza y'u-Rwanda ishami rya Huyerikiye ibiganiro byabakanguriraga kwigirira ikizere mu ruhame
Abanyeshuri bo muri kaminuza y’u-Rwanda ishami rya Huyerikiye ibiganiro byabakanguriraga kwigirira ikizere mu ruhame
Uyu munyeshuri yasabye inama z'uko yazamura impano yo gusetsa afite
Uyu munyeshuri yasabye inama z’uko yazamura impano yo gusetsa afite
Abanyehsuri bari bakurikiye bamwe banandika ibyo bungukiye muri ibyo biganiro
Abanyehsuri bari bakurikiye bamwe banandika ibyo bungukiye muri ibyo biganiro

Ati “Niga ubuvuzi na mugenzi wanjye yiga ubuvuzi twese tuzi gutera urushinge, Toast masters idufasha kwitegura uko ibyo twiga tuzabisangiza abandi tugeze ku iskokry’umurimo, tulabasha gusangira amakuru n’abanyamahanga.”

Kajangwe avuga ko Imbuto Foundation yifuza ko abiga kuvugira mu ruhame biyongera muri Kaminuza
Kajangwe avuga ko Imbuto Foundation yifuza ko abiga kuvugira mu ruhame biyongera muri Kaminuza

Tony Kajangwe ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri Imbuto Foundation, avuga ko kwiga ibijyanye no kuvuga mu ruhame no kwiga uko umuntu yaba umuyobozi mwiza w’ejo hazaza bifasha abanyeshuri gutangira kare kwimenyereza imyitwarire izabaranga igihe bazaba bagiye ku isoko ry’umurimo.

Avuga ko icyo Imbuto Foundation bifuza ari uko abagana iyi gahunda biyongera, ibi bikaba bisubiza icyifuzo cya Mbanza cy’uko abanyeshuri bakwiyongera, kuko ubu babarirwa muri 500.

Kaminuza y'u Rwanda basobanukiwe akamaro ko kumenya kuvugira mu ruhame
Kaminuza y’u Rwanda basobanukiwe akamaro ko kumenya kuvugira mu ruhame

Toast masters ni Club imaze imyaka irindwi ifashwa na Imbuto Foundation gushyira mu bikorwa gahunda zo kwiga kuvugira mu ruhame bitegura kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyizako tumenyera kuvugira muruhame kuko bituma dutinyuka pubrique tugatanga nibitekerezo byubaka kuko hari igihe uba ufite igitekerezo ugatinya kukivuga

Tuyisenge ernestine yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

IKI GITEGEREZO NI INYAMIBWA ,AHUBWO NISABIRE MINEDUC BASHAKE ISOMO RYABYO BANABIHE AMANOTA AFATIKA KUKO MU BUZIMA BUSANZWE BIRACYEBERWA CYANE HABA MU BIRTH DAY, MU ENTERREMENT CG MU BIJYANYA N’AKAZI UMUNTU AKORA CYANGWA GUTANGA IBIBAZO N’IBISOBANURO UKO UVUGA BIGIRA IKINTU KININI BYONGERA KUBAKUBONA .RWOSE BIRAKWIYE KO BISHYIRWAMO INGUFU KANDI BIGASHISHIKARIZWA ABARI KUZA MU RUBYIRUKO ,MURAKOZE

NARABONYE yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

iki kintu cyo gukangurira abana kumenya kuvuga mu ruhane tugomba kucyitondera. yego ni byiza kumenya gusobanura ibyo uzi ariko biza nyuma yo kumenya no gukora. iyi nkundura ishobora kuzadusigira generation y’abavuga ariko mu mutwe nta kirimo abanyarwanda tukazamera nka babandi tugayira ko batahira kuvuga gusa. isi tugezemo ushobora no kudasohora ijambo na rimwe ariko ugakora ibiruta ibya miliyoni yose.

Advisor yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka