Ikoranabuhanga rya UNICAF rigiye gufasha Kaminuza y’u Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yagiranye amasezerano y’imikoranire na Kaminuza ya UNICAF mu rwego rwo kuzamura uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu masomo atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe Internet.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’abahagarariye Kaminuza zombi, rigaragaza ko abakozi bashinzwe ikoranabuhanga ba Kaminuza ya UNICAF batangiye ibikorwa byo guhuza porogaramu z’amasomo mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda n’uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho rya UNICAF.

Mu nama yabereye i Kigali ihuje Kaminuza zombi, hemejwe ko habanza gushyirwa imbaraga mu guhuza ibigo bibiri bya (UR) bikaba byatangira gukoresha ikoranabuhanga rya UNICAF muri porogaramu zaryo.

Ibyo bigo bya UR ni igitanga amasomo ya (Post graduate) ku biga ibijyanye n’uburezi mu mashuri makuru, ndetse n’abiga iciyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyane na Siyansi n’ubuzima.

Kaminuza ya UNICAF itangaza ko iri gushyira ibikoresho byayo by’ikoranabuhanga ahabugenewe mu nyubako zayo kugira ngo bifashe Kaminuza y’u Rwanda muri gahunda yayo yo gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet.

Biteganyijwe ko guhera muri Kamena 2020 Porogaramu za Kaminuza y’u Rwanda zizaba ziboneka ku mbuga zose za Kaminuza ya UNICAF

Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko izungukira byinshi mu gukorana na UNICAF mu bijyanye no gukora ubushakashatsi ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda cyane cyane abadafite umwanya wo kujya kwigira aho amashami yayo akorera.

Iyi mikoranire kandi iranasubiza ikibazo cyo kujya ku mashuri kubera ikibazo cy’icyorezo cya Coronavirus gishobora gukoma mu nkokora imikorere ya za Kaminuza kubera ko ingendo zitemewe.

Icyorezo cya Coronavirus cyahagarite ingendo hirya no hino kiri mu byatumye Kaminuza y’u Rwanda yihutira kwinjiza porogaramu zayo mu ikoranabuhanga rya Kaminuza ya UNICAF kugira ngo ifatire hafi ikibazo cyo gutanga amasomo ku banyeshuri bayo.

Kaminuza y’u Rwanda yari igikoresha uburyo butakigezweho bwo gutanga amasomo umwarimu ahagaze imbere y’umunyeshuri, ibyo bikaba byaragize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza muri iki gihe abantu bari mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

Kaminuza ya UNICAFizwiho ikoranabuhanga rihambaye mu bakoresha imbuga zayo mu masomo hifashishijwe ikoranabuhanga kuva mu mwaka wa 2012, iyi Kaminuza ikaba isanzwe ifitanye imikoranire na za Kaminuzo zo mu Bwongereza, muri Amerika no ku mugabane wa Afurika, ikaba itanga buri kimwe umunyeshuri akeneye, kugeza arangije amasomo ye.

Gahunda z’ikoranabuhanga rigezweho rya UNICAf rifasha umunyeshuri aho yaba ari hose gukurikirana amasomo ye, igihe ashakiye n’igihe aboneye umwanya yaba mu rugo iwe cyangwa aho akorera, kwigira ku ikoranabuhanga kandi bikaba bifasha kandi gukoresha amasomero ari ku mbuga z’iyi Kaminuza.

Umunyeshuri wakoresheje ikoranabuhanga rya UNICAF ashobora kubonera icyarimwe serivisi akeneye muri Kaminuza ziri mu bihugu 156 ku Isi, akaba kandi ashobora kwiga muri izo Kaminuza ku kiguzi cy’uburezi kigabanyije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka