Ikinyamakuru cya Siyansi kizanye igisubizo ku bushakashatsi bwakorwaga muri Afurika ntibumenyekane

Mu nama yiga ku iterambere rya Siyansi muri Afurika, hatangijwe ikinyamakuru bise " Scientific African " kizajya gitangarizwamo amakuru y’ubumenyi n’ubushakashatsi mu bya siyansi bukorwa ku mugabane wa Afurika

iki kinyamakuru kizajya kinyuzwamo ubushakashatsi bwakozwe n'Abanyafurika
iki kinyamakuru kizajya kinyuzwamo ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyafurika

Ni ikinyamakuru kizajya cyandikwamo amakuru yose ya siyansi, ayo makuru akazajya aboneka kuri interineti kandi akajyaho mu kanya gato akimara koherezwa ku muntu ushinzwe kuyashyiraho.

Ron Mobed, umuyobozi mukuru w’umuryango Elsivier wibanda ku bushakashatsi mu byerekeranye n’ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere akaba ni umwe mu basobanuriye abanyamakuru imikorere y’icyo kinyamakuru.

yagize ati "Ni ikinyamakuru kigamije kubaka ubushobozi no gufasha abantu gukora ubushakashatsi mu bya siyansi, kubutangaza no gushyigikira ubushakashatsi kuri siyansi muri Afurika.

Murabizi ko ubushakashatsi muri Afurika burimo gutera imbere mu buryo bwihuse ariko hari ibikeneye kubanza kunozwa kugira ngo bugirire akamaro ababukeneye. Imwe mu mbogamizi zari ziriho ni ukutagira ahantu hizewe ho kubutangariza ku buryo uwakenera kumenya iterambere rya siyansi muri Afurika yabasha kubona amakuru ya nyayo kandi yizewe."

Ubushakashatsi bw'Abanyafurika butamenyekanaga buzajya bunyuzwa muri iki Kinyamakuru bubashe kubageraho vuba kandi ari benshi
Ubushakashatsi bw’Abanyafurika butamenyekanaga buzajya bunyuzwa muri iki Kinyamakuru bubashe kubageraho vuba kandi ari benshi

Thierry Zomahoun, umuyobozi w’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) yavuze ko muri iki gihe iterambere rijyana no gutangaza ibyagezweho.

Yasobanuye ko ikigo gifasha Afurika kwihutisha iterambere (SDG Center for Africa) gifite icyicaro mu Rwanda cyasabye ko ibijyanye n’ubushakashatsi muri siyansi byongerwamo imbaraga ndetse bigatangazwa kuko byagaragaye ko hari ubushakashatsi bukorwa ariko ibyavuyemo ntibimenyekane.

Thierry Zomahoun yavuze ko bifuza ko icyo kinyamakuru kizaba kigaragaramo udushya. Ati "ntidushaka ko kizajya kirambira abagisoma, kandi kizabamo amakuru y’ingenzi abantu bakeneye utasanga ahandi."

Ubusanzwe bwinshi mu bushakashatsi bwakorwaga muri Afurika bwatangazwaga mu bitangazamakuru mpuzamahanga harimo ibyo hanze ya Afurika, benshi mu banyafurika ntibabumenye mu gihe nyamara ari bo ba mbere bwakagombye kugirira akamaro.

Abazajya bandika inkuru za siyansi kimwe n’abazajya bakora ubushakashatsi kuri siyansi bugashimwa n’icyo kinyamakuru, ibyo banditse ngo bizajya bitangazwa muri icyo kinyamakuru kandi ababikoze bishyurwe. Ibiciro bazajya bishyurwaho ntibirashyirwaho ariko ngo biracyarimo kuganirwaho.

Biteganyijwe ko numero yacyo ya mbere izasohoka hagati y’ukwa karindwi n’ukwa cyenda muri uyu mwaka wa 2018. Biteganyijwe kandi ko mu nama itaha ya Next Einstein Forum 2019 yiga ku iterambere rya siyansi iki kinyamakuru kizagaragaza intambwe nziza kizaba kigezeho nk’uko byasobanuriwe abanyamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka