’Igira ku Murimo’ gahunda izafasha abiga Ubumenyingiro gutangira akazi ari inzobere
Abafite inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda baravuga ko gahunda ya “Igira ku Murimo” izatuma babasha kubona abakozi barabaye inzobere.
“Igira mu Murimo” iteganya ko abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bagiye kujya bajya mu nganda n’ibigo bitunganya ibikorerwa mu Rwanda bakiga ibyo bibonera n’uko bikorwa, bitandukanye n’uko bajyaga biga mu mashuri bakajya kwimenyereza umurimo nyuma.
Iyi gahunda ihuriweho na Minisiteri y’umurimo n’urugaga rw’abikorera PSF, iteganya ko abikorera bazakira abo banyeshuli bazajya bahabwa ibikoresho by’umwihariko ku batunganya ibyo kwambara.
Muteteri Margueritte ufite Kompanyi idoda,avuga ko kuba agiye kwigisha urwo rubyiruko yahawe n’ibikoresho bizarufasha kubaka gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Agira ati “Agashya nabonye ni uko numvise ijambo rivuga ko umukozi ari umutungo ukomeye wa Kompanyi, hari ukuntu najyaga ndengera simuhe agaciro akwiye kandi akamfasha kuzamura ibyo nkora”.
Ntirushwa Jean Marie Vianney wo mu Karere ka Kicukiro akaba ayobora Ikigo "Doda neza LTD"avuga ko yiteguye kwakira abo banyeshuli baturuka muri za TVET kugira ngo babafashe kugira ubumenyi-ngiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Avuga kandi ko kumenya uburyo bwiza bwo gucunga umukozi bizatuma hirindwa amakosa yagaragaraga hagati y’umukoresha n’umukozi, kandi bakarushaho kurambana no kunoza imikorere.
Ndererimana Gedeon ufite uruganda rukora imigati mu Karere ka Musanze avuga ko gusangira uburyo bwo kubana n’abakozi byatumye afata umwanzuro wo gutega amatwi umukozi kuko iyo atitaweho asubiza inyuma ishoramari.
“Twaje kubona ko igihe waba wananiranywe n’umukozi aho guterana amagambo, ushobora guhamagaza ikipe yose mukorana tukaganira byanaba ngombwa ko wowe nk’umukoresha wisubiraho ukabikora”.
Umukozi w’ishyirahamwe ry’Abanyenganda mu Rwanda avuga ko gahunda ya “Igira ku Murimo” izafasha abikorera kuzabona abakozi bazobereye mu kazi kandi ko izazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Agira ati “Aba bana muzabakire neza, ni ab’igihugu, ni abacu, namwe muzahabonera inyungu, iz’ibikoresho kandi mubone n’abakozi bashoboye akazi”.
Inganda z’abadoda n’amashyiramwe yabo ndetse n’indi myuga ni yo igiye guherwaho muri gahunda ya “Igira ku murimo” ba nyirazo bakazafashwa mu byo bakeneye ngo bite ku banyeshuli biga imyuga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Wow!!! Ni byiza cyane, rwose nibyo bizatanga umusaruro, hano batekereje neza cyane rwose, natwe nka COW HORNS RWANDA nibaza tuzabakira , Murakoze