IFAK yegukanye irushanwa rya Money Makeover

Umushinga w’ishuri rya IFAK, wegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga rizwi nka ‘Money Makeover’, ryabaga ku nshuro ya kane.

IFAK ni yo yahize andi mashuri mu marushanwa ngarukamwaka ya Money Makeover
IFAK ni yo yahize andi mashuri mu marushanwa ngarukamwaka ya Money Makeover

Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi, rikaba ritegurwa na iDebate Rwanda, rigaterwa inkunga na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba ba rwiyemezamirimo beza, basobanukiwe agaciro k’ifaranga, bikazabafasa kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Muri uyu mwaka aya marushanwa asanzwe ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, ryitabiriwe n’ibigo 11 birimo ES Bumbogo, Lycée de Rusumo, Kagarama Secondary School, IFAK, Rwanda Coding Academy, Rwanda Children Christian School, Rusumo High School, CornerStorne Leadership, Saint Mary Hills Kiruhura, Petit Seminaire Saint Leo Kabgayi hamwe na Agahozo Shalom Youth Village, aho buri shuri ryari rihagarariwe n’abayeshuri batatu.

Bose uko ari 33 bahuriye mu biganiro mpaka byashakiraga ibisubizo abana batatu barangije amashuri yisumbuye bakorerwa umushinga ushobora kubafasha kwinjiza amafaranga menshi kurusha ayo basohora.
Abanyeshuri ba IFAK, begukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 900Frw, aho uko ari batatu bayagabana buri wese agahabwa ibihumbi 300, bakurikirwa na bagenzi babo biga muri ES Bumbogo, begukanye igihembo cy’ibihumbi 450Frw.

Si ibigo by’amashuri byahize ibindi gusa byahembwe, kuko abanyeshuri bose uko ari 33 bahabwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 50, kugira ngo bayahereho abafasha kuzigama, banahabwa seritifika (Certificate).

Nyuma yo kwitabira irushanwa, abanyeshuri bavuga ko kwitabira byabafashije kurushaho kumenya byinshi ku mikoreshereze n’imicungire y’ifaranga, bakaba biteze ko bizarushaho kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Guilliane Juru wiga mu mwaka wa Gatanu kuri IFAK, avuga ko ari iby’agaciro kuba begukanye irushanwa rya 4 rya ‘Money Makeover’, kuko kuryitabira bibasigira ubumenyi ku micungire y’ifaranga.

Ati “Ikintu byamfashije ni ukubona ko nubwo ryaba ifaranga rito riba rifite akamaro kuko hari aho rizagera rigatuma ugwa cyangwa ukazamuka. Kuza muri aya marushanwa biguha ubumenyi bw’uko n’amafaranga macye, ari amafaranga kandi yakora ibintu bihambaye no kubasha gukoresha neza macye ufite.”

ES Bumbogo yabaye iya kabiri mu marushanwa ya Money Makeover
ES Bumbogo yabaye iya kabiri mu marushanwa ya Money Makeover

Arnold Mfura Munyaneza wo mu mwaka wa Gatanu kuri ES Bumbogo, avuga ko bashimishijwe n’umwanya wa kabiri babonye kuko ari ubwa mbere bitabiriye iri rushanwa.

Ati “Ubusanzwe twabaga tuzi ko amafaranga uyafata ukayakoresha, noneho asigaye ukaba ari yo ujya kubika, ariko batwigishije ko ufata amafaranga ugakuraho ayo kubika, asigaye ukaba ariyo ukoresha.”

Uyu mwaka irushanwa ‘Money Makeover’ ryari rifite umwihariko ugereranyije n’ayandi yaribanjirije, kubera ko ryahujwe n’ibindi biganiro mpaka byahuje abanyeshuri bo mu Rwanda n’abandi batandatu bo muri Nigeria, baturutse mu Ntara ya Taraba.

Iri rushanwa ryari rifite ibiganiro mpaka byavugaga ku byiza n’ibibi by’ubwenge buhangano (AI), ryegukanywe n’abanyeshuri batandatu bo muri Nigeria.

Gabriel U. Divine, ni umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye ibiganiro mpaka baturutse muri Nigeria. Avuga ko ibiganiro mpaka bibafasha kongera ubushobozi bwo gutekereza byimbitse no gusesengura.

Ati “Nashimishijwe kandi n’uburyo babiteguye kugira ngo bifashe abanyeshuri kongera ubushobozi bwo gutekereza byimbitse, ndetse no kugaragaza impano zabo.”

Ambasaderi John Musa
Ambasaderi John Musa

Ambasaderi w’Intara ya Taraba, John Musa wari uhagarariye itsinda ryaturutse muri Nigeria, yavuze ko bagize amahirwe yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bababazwa n’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Nigeria irimo kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kuvugurura integanyanyigisho, kugira ngo urubyiruko rutazashingira gusa ku kazi ka Leta, ahubwo rwige kwihangira imirimo no gushora imari.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, avuga ko mu myaka ibiri iri rushanwa rimaze ryabaye ingirakamaro ku banyeshuri baryitabira.

Ati “Uruhare rwa BK Foundation rwabaye runini cyane kuko byose ntabwo byari gushoboka badahari. Twazanye igitekerezo bagitera inkunga, ntabwo twari kuba twaragejeje mu banyeshuri bagera ku bihumbi 15 twashoboye guhugura, BK Foundation itarahabaye muri iyo myaka ibiri.”

Ku nshuro yaryo ya gatatu irushanwa ‘Money Makeover’ ryabaye muri Gicurasi 2025, rikaba ryaritabiriwe n’abayeshuri 300 baturutse mu bigo by’amashuri 20, ryegukanwa n’ishuri rya Kagarama Secondary School, mu gihe muri uyu mwaka ryitabiriwe n’abanyeshuri 350 baturutse mu bigo 11.

Nigeria yashimiwe kuza mu Rwanda mu marushanwa y'ibiganiro mpaka ya iDebate
Nigeria yashimiwe kuza mu Rwanda mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ya iDebate
Abanyeshuri bo muri Nigeria batsinze Abanyarwanda mu biganiro mpaka byavugaga ku byiza n'ibibi bya AI
Abanyeshuri bo muri Nigeria batsinze Abanyarwanda mu biganiro mpaka byavugaga ku byiza n’ibibi bya AI

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka