Icyumba cy’umukobwa kizafasha abakobwa kwiga badasiba

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye atangaza ko gahunda y’icymba cy’umukobwa izafasha abana b’abakobwa kugana ishuri badasiba.

Muri iyo gahunda, abakobwa b’abangavu bashyikirijwe ibikoresho by’isuku bikenerwa iyo bagiye mu mihango. Mu cyumba cy’umukobwa hateganyijwe abarezi bagira inama abakobwa, bakabashyikiriza n’ibikoresho by’isuku igihe bagize ikibazo bari ku ishuri. Abo barezi bitwa ba Nyirasenge.

Ibikoresho abana b’abakobwa bagenewe harimo kotegisi (Cotex), isabuni n’ibindi bikoresho bikenerwa n’umukobwa wagiye mu mihango.

Gukorera isuku no gukurikiranwa na ba nyirasenge ku ishuri bikazagabanya guta amasomo kw’abakobwa; nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi mu muhango wo wo gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda wabaye tariki 28/03/2012 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bugoba mu karere ka Kamonyi.

Dr Harebamungu Mathias yasobanuye ko umukobwa yashoboraga gusiba iminsi ine mu kwezi yagiye mu mihango, bityo mu gihe cy’amezi icumi amasomo y’umwaka amara, umwana yashoboraga gusiba iminsi mirongo ine.

Harebamungu avuga ko hari ababyeyi bahugiye mu mirimo itandukanye, bityo ntibabone umwanya wo kwita ku burere bw’abana babo. Ati “ni byiza ko habaho akagoroba k’umuryango aho ababyeyi bicara bakaganira ku burere bw’abana babo”.

Abana b’abakobwa bahura n’ikibazo cyo kutagira amakuru ahagije ku mihindagurikire y’umubiri wa bo cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ashyikiriza abana b'abakobwa ibikoresho bifashisha iyo bagiye mu mihango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ashyikiriza abana b’abakobwa ibikoresho bifashisha iyo bagiye mu mihango

Kubwimana Ernestine, ni umwe muri ba Nyirasenge bo ku kigo cya Bugoba, avuga ko iyo gahunda yatumye abana b’abakobwa batinyuka kuvuga ibibazo bijyanye n’ihinduka ry’umubiri wa bo.

Mbere umwana yajyaga mu mihango agasiba ishuri kandi atavuze impamvu, rimwe na rimwe agahanwa kuko nta murezi wabaga uzi icyabiteye; nk’uko Kubwimana yakomeje abisobanura.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura uburinganire (GMO), Gasinzigwa Oda, yashimye politiki igihugu kuko ikora ibishoboka byose ngo umwana w’umukobwa yige. Yashishikarije ababyeyi kuganiriza abana kugira ngo bakurane uburere bwiza. Ati “umwana w’umukobwa atere imbere adasize inyuma musaza we”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka